skol
fortebet

Umugabo wari uzwi nk’umuhanuzi ukomeye yafunzwe ashinjwa gusambanya umwana

Yanditswe: Friday 11, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, umuhanuzi w’ahitwa Macheke mu gihugu cya Zimbabwe yatawe muri yombi azira gusambanya umwana w’imyaka 12 yareraga, inshuro eshatu.
Madzibaba Talent Matinya w’imyaka 25 wari uzwi nk’umuhanuzi ukomeye yatawe muri yombi ubwo yari mu ibwirizabutumwa ku rusengero rwa Johanne Masowe WeChishanu.
Bivugwa ko yasambanyije ku gahato umukobwa w’imyaka 12.
Ibi byamenyekanye ubwo umwe mu bavandimwe b’uwahohotewe yabonaga ibaruwa y’urukundo.
Umuvugizi wa polisi y’igihugu, (...)

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Komiseri wungirije Paul Nyathi, yemeje ko uyu muhanuzi yatawe muri yombi.

Ass Comm Nyathi yagize ati: "Polisi iri gukora iperereza kucyaha cyo gufata ku ngufu,cyakozwe n’umugabo wasambanyije umukobwa abereye nyirarume inshuro eshatu, mu bihe bitandukanye, mu cyumba cye."

Inshuro ya mbere byari muri Nyakanga 2019, iya kabiri mu 2021 naho irya gatatu ni muri Gashyantare uyu mwaka.

“Uwahohotewe yasambanyijwe igihe cyose yasuye nyirarume.

Iperereza rirakomeje kandi ushinjwa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Macheke.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa