Umugabo wari wambaye ubusa yahuye n’uruva gusenya ubwo yashakaga kwinjira mu kirori nta butumire [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 01, Sep 2018
Umugabo w’Umurusiya witwa Denis w’imyaka 39 yijombye mu byumba bityaye byo ku gipangu ubwo yashakaga kujya mu kirori yambaye ubusa nta butumire afite.
Uyu Murusiya yatunguye benshi kubera aya mashusho ari gucaracara hirya no hino amugaragaza yambaye ubusa buri buri agerageza kurira igipangu yambaye ubusa kugira ngo ajye mu kirori.
Uyu mugabo bikekwa ko yari yasinze akomoka mu mujyi wa Tolyatti mu Burusiya ndetse niho yakoreye aya mahano ubwo yambaraga ubusa akurira igipangu ngo yinjire mu kirori bikarangira ajombwe n’ibyuma bityaye byo kuri iki gipangu.
Ibi byuma bityaye byamushwaratuye ku kibugo ndetse yari gupfa iyo umuryango we udahamagara polisi ngo ize kumutabara nkuko abari aho babitangaje.
Umwe mu bari aho ubwo uyu mugabo yuriraga iki gipangu yemeje ko aya mashusho ari ukuri ndetse uyu mugabo yari yambaye ubusa ubwo yuriraga iki gipangu ndetse yemeje ko byari kumuviramo urupfu.
Yagize ati “Umugabo yari yambaye ubus buri buri.Icyuma cy’igipangu cyamujombye nkuko bajomba inyama gusa umuryango we wahamagaye polisi ngo imutabare ave ku gipangu hejuru kuko icyuma cyari cyamwinjiye ku kibuno.”
Uyu mugabo wahise ahimbwa akazina ka Drunk Tarzan yahise ajyanwa kwa muganga kubera igisebe gikomeye yakuye kuri iki gipangu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *