Umugabo washatse umukecuru umurusha imyaka 46 yavuze akaga gakomeye yamuteye bagatandukana
Yanditswe: Thursday 28, Sep 2023

Umugabo wo mu Misiri washakanye n’umugore ukubye kabiri imyaka ye yavuze ko batandukanye nyuma yo kumukoresha nk’umucakara mu "gukora imibonano mpuzabitsina".
Mohamed Ibrahim, ufite imyaka 37, yatangaje byinshi ku mibanire ye na Iris Jones w’imyaka 83, bombi baciye ibintu ubwo bashyiraga hanze amakuru yabo ajyanye no gutera akabariro nubwo barutanwa cyane.
Ariko bisa nk’aho urugo rwabo rwabaye rubi,nyuma y’uko Madamu Jones amushinje "kumwiba amafaranga".
Aba bombi bagiranye umubano nyuma yo guhurira kuri Facebook muri 2019, kandi, nubwo barutanwa imyaka 46, basezeranye kubana nyuma y’umwaka umwe.
Ubu bukwe kandi bwahaye Bwana Ibrahim ukomoka mu Misiri, visa yo kujya gutura mu Bwongereza.
Aba bashakanye bashyize hanze amakuru yo gutandukana kwabo muri Nyakanga nyuma y’imyaka itatu babana.
Iris yaganiriye n’ikinyamakuru Closer mu minsi ishize,ko umubano wabo wahise uhinduka "akazi gakomeye" kubera ko inshuro nyinshi batongana.
Madamu Iris yagize ati "Twabanje kugira imibonano mpuzabitsina myiza, ariko nyuma aho kugira ngo tuyikore, twajyaga impaka buri gihe ku kintu icyo ari cyo cyose.
Kubera ibi bibazo,uyu mukecuru ngo byarangiye inshuti ye ibaye injangwe ye,yitwaTibbs.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook mu ntangiriro z’iki cyumweru,uyu mukecuru yashinje uyu mugabo we aruta cyane ko yahoraga amukoresha nk’imashini ibyara amafaranga.
Yanditse ati: "Nari mfite 40.000 by’ama pound kuri konti yanjye kandi nahaga Mohamed ikarita yanjye ya banki buri munsi kandi twabikuzaga 1000 by’Amapawundi akoreshwa mu Misiri."
Ubu Mohamed ukomoka mu mujyi wa Cairo, yamaganye ibyatangajwe na Iris,avuga ko atitaye ku mafaranga, ahubwo ko Madamu Jones yamufataga nk’umucakara we mu gukora imibonano mpuzabitsina" kuruta kumufata nk’umufasha bangana.Uyu kandi amushinja "kwica" izina rye.
Yatangarije MailOnline ati: "Nafashe Iris nk’umwamikazi, ariko yankoresheje nk’umucakara w’imibonano mpuzabitsina."
Yakomeje ati "Naramukundaga ariko yanshenguye umutima.
Aba bashakanye mu Gushyingo 2019 mu Misiri. Mohamed wari usanzwe akora akazi ko kurinda umutekano muri Tesco, yimukiye mu Bwongereza no mu rugo rwa Iris nyuma y’umwaka.
Mohamed yavuze kandi ko ibyiyumvo bye kuri Iris byari ukuri kandi ko atamushatse kubera amahirwe yo kwimukira mu Bwongereza, ariko ko amaherezo atubahirije icyifuzo cye cyo kubaha umuco we. Yongeyeho ati: "Yashakaga ko nibagirwa amateka yanjye n’umuryango wanjye nasize mu Misiri."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *