skol
fortebet

Umugabo washyingiranwe n’abagore 9 icyarimwe yahishuye umusaruro abifuzaho

Yanditswe: Tuesday 17, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo ufite abagore icyenda arifuza ko bose bamubyarira abana kandi mu minsi ishize yavuze ko asigaye atera akabariro na bose icyarimwe kubera ko ngo gusura umwe umwe byamunaniye.
Arthur O Urso, ukomoka muri Brazil, mu kwezi gushize yahagaritse gahunda yo kuryamana n’aba bagore buri munsi ariko ahatirwa kongera kubikora kuko ubu ngo ashaka abana.
Uyu mugabo ngo akomeje kwibaza umugore we muri aba 9 uzamutwitira bwa mbere cyane ko ngo ashaka ko buri wese amubyarira.
Arthur yagize ati: (...)

Arthur yagize ati: "Ikintu cyiza muri ibi byose ni uko tutitaye ku mugore uzaba afite umwana, uzavuka azakura afite urukundo rwinshi kandi rwa buri wese."

"Nta mugore nkunda byihariye kugira ngo ibi bibeho, tuzareka bibeho mu buryo busanzwe."

Uyu mugabo yavuze ko buri mugore wese muri aba icyenda be ashishikariye kumubyarira kandi bashimishijwe nuko bakwagura umuryango.

Arthur yagize ati: "sinshobora guhisha ko mpangayitse cyane, bose barabishaka.

Nizera ko nyuma y’uko umwana wa mbere azaba aje abandi bakabona ibintu byose, bazashaka rwose nabo kubyara.

"Ariko kuri ubu,uwa mbere naza,abandi bazabampa".

Uyu mugabo afite konti kuri instagram abamukurikira barenga ibihumbi 100 aho akunze gusangiza abamukurikira ubuzima bwe n’aba bagore be bari mu buriri n’ibindi bitandukanye.

Ibitekerezo

  • Kurongora abagore benshi,sibyo bituma umuntu yishima.Ahubwo bitera ibibazo byinshi cyane. Nubwo amadini amwe avuga ngo Imana ibemerera gutunga abagore benshi,ni ikinyoma.Bitwaza mu Isezerano rya kera,yuko Abayahudi barongoraga abagore benshi.Yesu yasobanuye neza impamvu byari bimeze gutyo.Yavuze ko atari Imana yabibategetse.Ahubwo ryari itegeko rya Mose (Mosaic Law).Imana ngo yarabihoreye kubera ko "bari barinangiye imitima",banga kumvira Imana nkuko Matayo 19:8 havuga.Yesu yasobanuye ko umukristu nyakuri arongora umugore umwe gusa.Tuge dutandukanya ibyo amadini yigisha n’ibyo mu byukuri Imana ishaka.Kenshi abakuru b’amadini barabigoreka,bishakira inyungu zabo.Niyo mpamvu muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” iyo duhitamo aho dusengera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa