Umugabo wita ku ngona yahuye n’uruva gusenya ubwo yakinishaga imwe imbere ya ba mukerarugendo [AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 30, Jul 2018
Umugabo witwa Tao ukomoka muri Philippines worora ingona,yahuye n’uruva gusenya ubwo yashyiraga ukuboko mu kanwa kayo ikamuruma ku buryo bukomeye ashakaga kwereka ba mukerarugendo ko ntacyo zamutwara.
Iki gikoko cyagize umujinya kiruma ukuboko kwa shebuja ubwo yarimo agikinisha imbere y’aba mukerarugendo agashyira ukuboko kwe mu kanwa kacyo.
Mu mashusho yacaracaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje uyu mugabo w’imyaka 45 ari kurumwa n’iki gikoko cyamukomerekeje cyane ukuboko gusa ntabwo cyaguciye.
Uyu mugabo yahuye n’aka kaga ku munsi w’ejo nyuma ya saa sita ubwo abantu barenga 100 bari baje gusura izi ngona yorora,mu rwego rwo kubereka izi nyamaswa ashyira ukuboko kwe muri imwe muri zo iramuruma bikomeye cyane.
Iyi ngona ikimara kuruma uku kuboko k’uyu mugabo wayoroye,yakuzunguje mu kanwa ariko ari gutaka cyane birangira imureku ye yiruka amasigamana.
Aya mashusho yafashwen’uwitwa Khun Phusawit w’imyaka 35,wari kumwe n’abana be watangaje ko bishimiye gusura aha hantu gusa abana be batashye bahahamutse kubera ibyo iki gikoko cyakoreye uyu mugabo
Ibitekerezo
Ariko se kuki abantu bakinisha ubuzima?INGONA nta bwenge zigira,niyo mwabana imyaka 20 mukaba inshuti,ni hahandi yakurya.Gusa nkuko bible ivuga,mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,ntabwo inyamaswa zizongera kurya abantu nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Ndetse n’ibindi bibazo byose bizavaho.Urugero ni Urupfu n’indwara nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.
Nubwo iyo paradizo yatinze kuza,nta kabusa izaza mu myaka iri imbere kuko ari imana yabivuze.Gusa hazabamo abantu bashaka imana,ntibibere mu byisi gusa.