skol
Kigali

Umugabo yabengeye umukobwa mu bukwe bapfuye indirimbo yasabye DJ akayibyina

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 January 2022

Umugabo yatandukanye n’umugore we nyuma y’uko asabye indirimbo bari kwiyakira nyuma y’ubukwe akayibyina mu buryo budasanzwe bigatera umwuka mubi mu muryango.


Aba bashakanye bashyizeho agahigo gashya k’abantu bamaranye igihe gito barushinze kuko nyuma yo gutongana kw’imiryango bari mu kwiyakira mu mujyi wa Baghdad muri Iran,umusore yabwiye umukobwa ko ibyabo birangiye.

Nk’uko amakuru abitangaza, uyu mugore yasabye indirimbo yo muri Siriya yitwa Mesaytara yaririmbwe na Lamis Kan.

Izina Mesaytara bisobanura ndayoboye cyangwa nzakuyobora mu mvugo yumvikana.

Indirimbo itangira n’amagambo agira ati: "Ndayoboye; uzagendera ku mabwiriza yanjye akomeye, nzagusaza niba ureba abandi bakobwa ku muhanda.

"Nibyo, ndayoboye, uri igice cyanjye cy’isukari. Igihe cyose uzaba uri kumwe nanjye, uzagendera munsi y’amategeko yanjye."

Bivugwa ko umugeni yabyinye iyi ndirimbo karahava ari kwishimira ubukwe bwe, ariko umuryango w’umugabo we ntiwashimishijwe n’imyitwarire ye bituma haba impaka ndende hagati y’imiryango yombi.

Ntabwo aribwo bwa mbere iyi ndirimbo irikoroje kuko mu mwaka ushize nabwo yatumye umugabo n’umugore batandukana muri Jordan.

Gutandukana byihuse byakunze kugaragara mu bukwe mu mpera z’iki cyumweru gishize kuko havuzwe umusore wabujije mushiki we kujya mu bukwe bwe kubera imikino mibi yakozwe n’umukunzi we mu birori byo gusezera ubusore.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyiri inzu yateye umupangayi we kubera ko umugore we yanze ko batera...

Umugabo wari usanzwe afite amazu akodesha yahunze nyuma yo kugaba igitero...
20 May 2022 0

Umusore n’umukunzi we bashatse kwigana Jack na Rose muri TITANIC biviramo...

Umusore n’umukunzi we bashatse kwifotoza yiganye Jack na Rose bo muri filime...
20 May 2022 0

Sobanukirwa indimi 5 z’urukundo zihariye cyane kurusha izindi

Gutanga no kwakira urukundo bishobora gukorwa mu buryo butandukanye binyuze...
20 May 2022 0

Ntuzemere gushyingiranwa n’ umukunzi wawe nadasubiza ibi bibazo...

Mbere yo gushyingiranwa n’ umukunzi wawe uzamubaze ibi bibazo uzamenya...
19 May 2022 0

Umwana w’imyaka 11 yaciye agahigo ko kuroba ifi imurusha ibiro

Umwana witwa Callum Pettit yagarutsweho cyane mu binyamakuru ku isi anyuma...
19 May 2022 0

Yarohamye mu ruzi ubwo yageragezaga gutabara imbwa ye

Umukinnyi w’iteramakofe w’Umwongereza yarohamye mu gihe yagerageje gutabara...
18 May 2022 0