skol
fortebet

Umugabo yaciye ibintu kubera ibyo yakoze nyuma yo gufata umugore we ari kumuca inyuma

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 04, Oct 2021

Umugabo yaciye ibintu kubera ibyo yakoze nyuma yo gufata umugore we ari kumuca inyuma

Sponsored Ad

skol

Umucuruzi wo muri Tanzaniya yatunguye abantu benshi kubera uburyo yitwaye nyuma yo gufata umugore we ari gusambana n’inshuti ye.
Uyu mugabo yaguye gitumo umugore we n’inshuti ye mu buriri, ariko ntiyigeze akora amakosa cyangwa ngo arakare bikabije, ahubwo yasabye ko yishyurwa.
Nk’uko byatangajwe na EA TV, uyu mugabo uzwi ku izina rya Issa Kasili ukomoka i Mpimbwe muri Tanzania, yafashe umugore we n’incuti ye, Mayombi Mwela, bari gusambanira mu nzu y’abashyitsi hanyuma asaba uyu mugabo (…)

Umucuruzi wo muri Tanzaniya yatunguye abantu benshi kubera uburyo yitwaye nyuma yo gufata umugore we ari gusambana n’inshuti ye.

Uyu mugabo yaguye gitumo umugore we n’inshuti ye mu buriri, ariko ntiyigeze akora amakosa cyangwa ngo arakare bikabije, ahubwo yasabye ko yishyurwa.

Nk’uko byatangajwe na EA TV, uyu mugabo uzwi ku izina rya Issa Kasili ukomoka i Mpimbwe muri Tanzania, yafashe umugore we n’incuti ye, Mayombi Mwela, bari gusambanira mu nzu y’abashyitsi hanyuma asaba uyu mugabo kumwishyura ibihumbi 2000 by’amadolari.

Muri iyi videwo yakwirakwiriye hose, Kasili yagaragaye ari kumwe n’aba bombi mu nzu y’abashyitsi.

Yahise abwira iyi nshuti ye ati “Waryamanye n’umugore wanjye Mayombi, wageze ku byo wifuzaga gukora. Nsubiza amafaranga y’inkwano umujyane, ubu ni umugore wawe".

Yahise abwira umugore we ati: “Wambyariye umwana none urumva ko udakorwaho. Umubano wacu urarangiye guhera ubu. "

Nk’uko amakuru abitangaza, Mayombi yahise yishyura Kasili amafaranga yasabye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa