skol
fortebet

Umugabo yaciye ukuboko k’umugore we yanga ko aba Umuforomokazi abandi bakamumutwara

Yanditswe: Tuesday 07, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kubera ishyari no kutigirira icyizere,umugabo w’Umuhinde yakoze amahano aca ikiganza cy’umugore we ahereye mu bujana kugira ngo amubuze kwinjira mu kazi k’ubuforomo yahawe na leta, cyane ko yumvaga ko abandi bagabo bazamumutwara.
Uyu mugabo uzwi ku izina rya Sher Mohammad, utuye ahitwa Ketugram mu karere ka Burdwan gaherereye mu burengerazuba bwa Bengal muri Kolkata, ngo yaba yarakoze aya mahano kuri iki cyumweru, tariki ya 5 Kamena.
Uwahohotewe, Renu Khatun yari aherutse kubona akazi (...)

Sponsored Ad

Kubera ishyari no kutigirira icyizere,umugabo w’Umuhinde yakoze amahano aca ikiganza cy’umugore we ahereye mu bujana kugira ngo amubuze kwinjira mu kazi k’ubuforomo yahawe na leta, cyane ko yumvaga ko abandi bagabo bazamumutwara.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Sher Mohammad, utuye ahitwa Ketugram mu karere ka Burdwan gaherereye mu burengerazuba bwa Bengal muri Kolkata, ngo yaba yarakoze aya mahano kuri iki cyumweru, tariki ya 5 Kamena.

Uwahohotewe, Renu Khatun yari aherutse kubona akazi k’umuforomo mu bitaro bya Leta nyuma yo kubitegura mu myaka itatu ishize. Yagombaga kwinjira mu kazi mu cyumweru gitaha.

Umupolisi wo muri ako gace yagize ati: "Umugabo we, ufite iduka ry’ibiribwa, n’ababyeyi be barwanyaga inzozi za Renu zo kuba umukozi wa Leta. Muri iki gihe Mohammad n’ababyeyi be bari muri gereza."

Ibiro ntaramakuru bya IANS byatangaje ko nyuma yo kugaba igitero giteye ubwoba ku mugore we, uyu mugabo yamujyanye mu bitaro byo hafi kugira ngo avurwe ariko ahisha igice cy’umubiri cyaciwe aho yari atuye kugira ngo arebe ko abaganga batashobora kugiteranya.

Umwe mu bapolisi yagize ati"Mohammad yabanje gupfuka Renu akoresheje umusego hanyuma amuca ikiganza akoresheje umupanga, Renu amaze guta ubwenge, Mohammad yamujyanye mu bitaro byo hafi ahisha ikiganza cye yaciye mu rugo. Ibyabaye byaje kumenyekana nyuma y’uko umugore agaruye ubwenge akavuga ibibazo bye."

Nyuma yo kugeza Renu Khatun mu bitaro, ukekwaho icyaha n’umuryango we baburiwe irengero.

Abaturanyi babwiye abapolisi ko Renu Khatun yakoraga nk’umuforomo mu bitaro byigenga biri mu mujyi wa Durgapur ubamo inganda mu rwego rwo kwimenyereza umwuga.

Se wa Renu Azizul Haque yavuze ko umukobwa we yakoraga mu bitaro byigenga mbere yo gushyingirwa.

Ati"Umugabo we no kwa sebukwe barwanyaga icyemezo cye cyo gukora. Vuba aha, yahawe kuba umuforomo mu bitaro bya leta. Renu yambwiye ko kwa sebukwe na Mohammad badashaka ko yazinjira muri uwo murimo.Ntabwo yigeze atekereza ko agomba kwishyura ikiguzi nk’iki kugira ngo agere ku ntego ye ".

Mu iperereza ryakozwe, abapolisi bamenye ko Mohammad yabwiye inshuti ze ko Renu ashobora kumusiga nyuma yo kwinjira mu bitaro bya leta.

Azizul n’umuhungu we Ripan Sheikh bumvise ibyabaye, bihutira kujya mu bitaro aho bimuriye Renu.

Ripan, musaza wa Renu Khatun yagize ati: "Kuva mushiki wanjye abonye ibaruwa ya guverinoma imuha akazi, Sher Mohammad yashimangiye ko atifuza ko ajya gukora ako kazi.

Ariko mushiki wanjye yahoraga yifuza gukora umwuga w’ubuforomo kandi yanze icyifuzo cy’umugabo we. Ntabwo twigeze tumenya ko kuba Sher Mohammod yumva adatekanye bizahindura ibintu bibi gutya."

Abapolisi bamaze kwakira ikirego cyatanzwe na Azizul hamwe n’amagambo yatangajwe na Renu,bagiye kwa Mohammad basanga yahunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa