skol

Umugabo yaciye umutwe mugenzi we amuhoye gushaka gutereta nyina

Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018

Umugabo witwa Pashupati w’imyaka 24,ukora mu ruganda rwo mu Buhindi yaciye umutwe mugenzi we arangije awujyana kuri polisi amuhoye gushaka gutereta nyina umubyara.

Uyu mugabo uko oka mu gace kitwa Karnataka mu burengerazuba bw’Ubuhindi,yakoze amahano aca umutwe mugenzi we wamubwiye ko ashaka gutereta nyina,arangije awujyana ku biro by’abapolisi uri kuvirirana.

Uyu mugabo yafashwe amashusho afashe uyu mutwe wa mugenzi we awujyanye ku biro bya polisi bya Belakavadi nyuma y’ibirometero 20 yari amaze awutwaye kuri moto ye.

Umwe mu bantu bari kumwe n’uyu mugabo bavuze ko yaciye umutwe uyu mugabo wari usanzwe ari inshuti ye witwa Girish,amuhoye gushaka gutereta nyina umubyara.

Pashupati na Girish bakuze ari inshuti gusa ubushuti bwabo bwajemo rushorera ubwo uyu Girish yatangiye kugira imico mibi yo kubahuka abantu bakuru ndetse abwira Pashupati ko yifuza kurongora Nyina biramubabaza bikomeye.

Pashupati yarakariye iyi nshuti ye ndetse ayibeshya ko hari umunsi mukuru yateguye yifuza ko yitabira,ahageze amuca umutwe awujyana ku biro bya polisi.

Pashupati akigera ku biro bya polisi yahise afungwa ndetse agomba gushyikirizwa ubutabera kubera ibi byaha by’ubwicanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa