skol
Kigali

Umugabo yafashwe ari gusambana n’indaya ku kiriyo cy’umugore we

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 October 2020

Umugabo witwa Luscious Chiturumani wo mu gace ka Gweru mu gihugu cya Zimbabwe yakoze amahano yababaje benshi mu bagize umuryango we ubwo yafatwaga ari gusambana n’indaya ku kiriyo cy’umugore we.


Bwana Luscious Chiturumani yabanaga n’umugore we witwa Sibongile Mthetwa ariko baza gutandukanwa n’urupfu kuko uyu mugore yaje gufatwa n’uburwayi buramuhitana.

Kubera ko Chiturumani atari yaramaze kwishyura inkwano mu muryango w’umugore we,hafashwe umwanzuro y’uko umugore ashyingurwa iwabo ahitwa Chiledzi hari hatuye ababyeyi be.

Uyu mugabo yagiye kwa sebukwe ari kumwe n’umugore wari umuherekeje bahageze avuga ko ari mushiki we bamuha icyubahiro nk’umukwe wabo.

Ijoro riguye,abashyitsi bahawe icyumba cyo kuryamamo ariko kubera bari benshi uyu mukwe wabo bamuhaye icyumba cyiza we n’uyu yitaga mushiki we.

Nubwo hari abandi bagombaga kurara muri iki cyumba,ntabwo baje kuryama bituma aba bombi babona ubwigenge bwo gukora amahano.

Mu rukerera,umugabo wari uri kunywa agatabi yasohotse hanze,ageze ku cyumba cyari cyarayemo aba bombi yumva Bwana Chiturumani yiyibagije ko yapfushije umugore ari gusambana n’uyu mugore bari bazanye.

Uyu mugabo utavuzwe amazina yahise ahamagara abandi bantu bumva akaruru k’uyu mugore ari kenshi mu cyumba biracika niko kwiyemeza kubagwa gitumo.

Ibyago byabo icyumba barimo nticyari gifunze cyane barabinjiranye basanga rwahanye inkoyoyo.

Umwe mu bagize umuryango w’uyu mugore wapfuye witwa Grace Mtethwa yabwiye itangazamakuru ko uyu mukwe wabo yazanye igisebo mu muryango we.

Ati “Biteye isoni ibyo yakoze.Ni gute umuntu ava Gweru akaza gusambanira hano?.Sinigeze mbona ibintu nkibi mu buzima bwanjye.Nta soni yagize zo kuzana indaya akabeshya ko ari mushiki we.”

Uyu mugabo n’uyu mugore bahise basohorwa nabi batangira gukubitwa ibyari ikiriyo bihinduka intambara ndetse aba bombi banyujijwe mu mujyi bambaye ubusa.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwana w’imyaka 15 yiyahuye nyuma yo gufatwa na nyina ari gusambanya na...

Umwana w’imyaka 15 wo mu gihugu cya Zimbabwe yiyahuye nyuma yo gufatwa na...
21 October 2021 0

Umukinnyi w’iteramakofe yishe idubu ry’ibiro 600 ryishe inshuti ye nawe...

Amakuru aravuga ko umukinnyi w’Iteramakofe ari hagati y’urupfu n’ubuzima...
21 October 2021 0

Umugore ufite ubwanwa bwinshi yahishuye impamvu itangaje ashaka ko bukura...

Umugore ufite ubwanwa bwinshi yavuze ko abagabo babumukundira cyane ndetse...
21 October 2021 0

Dore ibintu 6 umugore akora akisenyera urugo atabizi

Hari ibintu umugore akora akabifata nk’ibyoroshye kandi ari kwisenyera...
21 October 2021 0

Baturikanwe n’igisasu cyatezwe mu ntambara ya mbere y’isi ubwo bari mu kwezi...

Umugore witwa Lidiia Makarchu, ufite imyaka 31, ukomoka i Bracknell, muri...
20 October 2021 0

Umuhanuzikazi yashyinguwe ari muzima n’abagize umuryango we bamushinja...

Umuhanuzikazi witwa Utang Edet Effiong, yashyinguwe ari muzima n’abagize...
20 October 2021 0