skol
fortebet

Umugabo yafatanwe ikirundo cy’imbwa nyinshi yishe agiye kuzigurisha mu maresitora [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 27, Mar 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Derrick Nyangwe ukomoka mu gace kitwa Ndola muri Zambia yatawe muri yombi na polisi ubwo yafatwaga afite imbwa nyinshi yari amaze iminsi yica kugira ngo azazigurishe mu bacuruzi b’inyama ndetse no mu maresitora yo muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 30 yahemukiwe n’umukunzi we witwa Deborah Mutale wamutanze kuri polisi nyuma yo kwinjira mu cyumba cye agasanga huzuyemo imbwa uyu mugabo yishe.

Ubwo Nyangwe yari agiye mu bwiherero,yibagiwe gufunga icyumba yari yaragize ibanga,maze Deborah Mutale agira amatsiko yo kureba ikintu umukunzi we akunze guhishamo,arebye asanga huzuyemo imbwa nyinshi zishwe na Nyangwe ategereje kuzigemurira amaresitora na za Butcheries.

Uyu mukobwa yababaye cyane nyuma yo kumenya ko umukunzi we atuma abantu abantu barya imbwa ahita yirukira ku biro bya polisi atanga amakuru baza gufunga uyu mukunzi we Derrick Nyangwe.

Derrick yabwiye polisi ko amaze imyaka 4 mu bucuruzi bwo gucuruza imbwa ndetse ko amaresitora menshi yo mu duce twa Ndola na Kitwe ariwe ubaha izi mbwa kuri make nabo bakazigaburira abakiriya babeshya ko ari ihene.

Derrick ntiyatinye kubwira aba bapolisi ko abantu bose bo muri utu duce bose bariye imbwa ndetse abwira n’aba bapolisi ko niba baragiye muri resitora imwe yo muri Ndola na Kitwe nabo baziriye.


Ibitekerezo

  • Iyi si yacu irarwaye.Millions and millions z’abantu bakora amanyanga menshi kugirango bakire.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa