Umugabo yafunzwe azira kwihindura umugore akarya amafaranga y’abagabo bamurarikiye
Yanditswe: Wednesday 23, Nov 2022

Umugabo uzwi ku izina rya Muhammed Abubakar yagejejwe imbere y’urukiko rukuru i Girei, muri Leta ya Adamawa muri Nigeria azira kwihindura nk’umugore kugira ngo arye amafaranga y’abani bagabo batabizi.
Uyu mugabo ukekwaho icyaha yavuze ko yajyaga yambara imyenda y’abagore agasohokana n’inshuti ze z’abagore bakajya gushaka amafaranga ku bagabo bakeneye urukundo.
Muhammed ufite Impamyabumenyi mu micungire y’ubucuruzi yakuye muri Leta ya Adamawa Polytechnic, Yola, yavuze ko abagore bakoranaga muri (...)
Umugabo uzwi ku izina rya Muhammed Abubakar yagejejwe imbere y’urukiko rukuru i Girei, muri Leta ya Adamawa muri Nigeria azira kwihindura nk’umugore kugira ngo arye amafaranga y’abani bagabo batabizi.
Uyu mugabo ukekwaho icyaha yavuze ko yajyaga yambara imyenda y’abagore agasohokana n’inshuti ze z’abagore bakajya gushaka amafaranga ku bagabo bakeneye urukundo.
Muhammed ufite Impamyabumenyi mu micungire y’ubucuruzi yakuye muri Leta ya Adamawa Polytechnic, Yola, yavuze ko abagore bakoranaga muri ubu butekamutwe bamuhaga Ama Naira ari hagati ya 500 na 1,500 buri munsi nk’umugabane mu bujura bwabo.
Muhammed, yavuze ko yafashe izina ry’abagore rya Fadi, yabwiye urukiko ko bagenzi be b’abagore bakoranaga bamurindaga igihe cyose umugabo uwo ari we wese yashakaga kumutahana,bakabwira uwo mugabo ko ’’ ari mu mihango".
Iminsi 40 ya Muhammed yuzuye ku ya 16 Ugushyingo 2022,ubwo yari agiye ku isoko rya Girei kugura iherena maze abonwa n’umugabo wamuketse ko ari umugabo.
Uyu mugabo wamuketse yavugije induru arafatwa.
Urukiko ruyobowe na Martina Gregory rwategetse ko afungwa by’agateganyo kugeza ku ya 5 Ukuboza 2022.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *