Umugabo yafunzwe imyaka 17 azira icyaha cyakozwe n’undi muntu basa [AMAFOTO]
Yanditswe: Sunday 02, Sep 2018
Umugabo witwa Richard Jones ukomoka muri Kansas City muri USA,amaze imyaka 17 afunzwe azira icyaha cy’ubujura cyakozwe n’undi muntu basa cyane wibye umugore telefoni mu mwaka wa 1999.
Richard Jones yarimo yigendera abona polisi imuguyeho imwambika amapingu ageze mu rukiko akatirwa igifungo cy’imyaka 17 muri gereza kandi arengana icyaha cyarakozwe n’umuntu basa ku buryo bukomeye.
Jones wajuriye kenshi avuga ko yarenganye polisi ikamwitiranya n’undi muntu yari amaze imyaka 17 afunzwe ariko mu mwaka ushize nibwo yarekuwe nyuma y’iperereza ryakozwe na polisi.
Jones yahise arega Leta ya Kansas aho yifuza ko yahabwa impozamarira ya miliyoni imwe y’amadolari kubera aka karengane yakorewe.
Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’aho uyu mugore wibwe telefoni yavugaga ko yibwe n’umugabo ufite imisatsi miremire w’umwirabura,polisi ibonye uyu iramumwereka ahita yemeza ko ariwe kandi icyaha cyakozwe n’undi basa.
Jones yafashwe ari kwigendera avuye aho umukunzi we yari atuye,ahanishwa gufungwa igifungo cy’imyaka 19 muri gereza gusa aza kuvamo nyuma y’imyaka 17 hafashwe umunyabyaha nyirizina witwa Rick Amos.
Rick Amos ntabwo ashobora gufungwa cyangwa gukurikiranwaho ibi byaha,kuko igihe ntarengwa cyo kumukurikirana kuri ibi byaha cyarenze.
Jones wasize abana be b’abakobwa ari impinja none kuri ubu umwe afite imyaka 24 undi afite 19,yasabye leta ya Kansas kumuha indishyi y’akababaro ya miliyoni y’amadolari,bakanatangaza ku mugaragaro ko yarenganye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *