skol
fortebet

Umugabo yagiye ku kazi yambaye ijipo ngufi kubera ko abakoresha banze ko bambara amakabutura

Yanditswe: Wednesday 20, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera kwambara ijipo ngufi nyuma y’aho ikigo akorera gitangaje ko abagabo babujijwe kwambara amakabutura nubwo iwabo hari ubushyuhe bwinshi cyane.
Ubwongereza na UK muri rusange,abantu bari mu bushyuhe budasanzwe ndetse buri gutuma amashyamba hirya no hino i Burayi ashya.
Ubushyuhe bukabije bwo mu mpeshyi bur ku mugabane w’iburayi bwatumye abahanga mu bumenyi bw’ikirere babwita "apocalypse" cyangwa imperuka kuko bwateje umuhanda "gushonga" ku (...)

Sponsored Ad

Umugabo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera kwambara ijipo ngufi nyuma y’aho ikigo akorera gitangaje ko abagabo babujijwe kwambara amakabutura nubwo iwabo hari ubushyuhe bwinshi cyane.

Ubwongereza na UK muri rusange,abantu bari mu bushyuhe budasanzwe ndetse buri gutuma amashyamba hirya no hino i Burayi ashya.

Ubushyuhe bukabije bwo mu mpeshyi bur ku mugabane w’iburayi bwatumye abahanga mu bumenyi bw’ikirere babwita "apocalypse" cyangwa imperuka kuko bwateje umuhanda "gushonga" ku kibuga cy’indege cya Royal Air Force.

Ubu bushyuhe kandi bwatumye Abongereza biyambura imyenda bafata iyo kujyana ku mazi basura inyanja n’ibigezi baroga mu rwego rwo gushaka ubukonje.

Ku nshuro ya mbere, Ibigo bishinzwe Iteganyagiye byatanze "Umuburo utukura" mu rwego rwo guteguza ubushyuhe budasanzwe.

Umuyobozi mukuru w’ikirere, Paul Gundersen, mu ijambo rye yagize ati: "Ni ngombwa ko abantu bateganyiriza ubushyuhe kandi bagatekereza guhindura gahunda zabo. Uru rugero rw’ubushyuhe rushobora kugira ingaruka mbi ku buzima. "

Bitewe n’ubushyuhe, abakozi bagiye bambara imyenda yoroshye, bamwe kositimu barazireka bahitamo kwambara ikabutura.

Isosiyete imwe yafashe icyemezo cyo guhagarika amakabutura maze umukozi w’umugabo akora agashya ajya ku kazi yambaye ikabutura.

Ifoto ye mu ijipo yashyizwe kuri Twitter ikwirakwira hose gusa ntihavuzwe neza igihe yafatiwe n’uwayifashe.

Amagambo asobanura iyo foto [caption] agira ati: "Amategeko agenga imyambarire ku kazi yemeza ko nta makabutura."

Uwashyize hanze iyi foto,witwa Jesse Thomas abajijwe niba atahuye n’ingaruka kubera kwambara ijipo,yagize ati " Oya,ahubwo buri wese yashyigikiye."


Ibitekerezo

  • Scholarship application

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa