skol
fortebet

Umugabo yaguye mu maboko y’umugore bari bamaze isaha batera akabariro

Yanditswe: Tuesday 02, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru muri Kenya aravuga ko umugabo yapfuye ubwo yari arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we i Nairobi.
Muri raporo y’abapolisi yabonywe n’ikinyamakuru Nairobinews dukesha iyi nkuru, Bwana Douglas Fundi Muthuri w’imyaka 47, yari yatumiwe n’umukunzi we witwa Nicera Wangechi.
Raporo ya polisi ikorera kuri sitasiyo ya Njiru mu gace ka Njiru igira iti: "Bamaze gufata ifunguro rya nimugoroba bahise binjira mu gikorwa cyo gutera akabariro mu gihe cy’isaha imwe ariko ubwo bari mu gikorwa (...)

Sponsored Ad

Amakuru muri Kenya aravuga ko umugabo yapfuye ubwo yari arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we i Nairobi.

Muri raporo y’abapolisi yabonywe n’ikinyamakuru Nairobinews dukesha iyi nkuru, Bwana Douglas Fundi Muthuri w’imyaka 47, yari yatumiwe n’umukunzi we witwa Nicera Wangechi.

Raporo ya polisi ikorera kuri sitasiyo ya Njiru mu gace ka Njiru igira iti: "Bamaze gufata ifunguro rya nimugoroba bahise binjira mu gikorwa cyo gutera akabariro mu gihe cy’isaha imwe ariko ubwo bari mu gikorwa umugabo yahise agira ikibazo cyo guhumeka nyuma ata ubwenge."

Hitabajwe abapolisi bari kuri sitasiyo bashinzwe ibyaha by’ubugizi bwa nabi bihutira kujya muri urwo rugo aho basanze umurambo wa nyakwigendera aryamye kuri sima.

Polisi yahise ifata umwanzuro wo gusaka mu mufuka w’uyu mugabo aho basanzemo ibahasha nto ya kaki irimo agapaki k’imiti yitwa furosemide n’ibinini by’ubururu bitera ubushake bwo gutera akabariro(Viagra).

Umubiri we nta bikomere wagaragayeho kandi nyuma yo gusuzuma ibyabaye no kubyandika,umurambo wajyanwe muri City Mortuary bategereje ko hakorwa ibizamini.

Ibibazo by’abagabo bapfa mugihe bari mu gikorwa cyo gutera akabariro n’abakunzi babo gikomeje kwiyongera mu gihugu cya Kenya.

Mu minsi ibiri ishize, abapolisi i Migori bafashe umugore w’imyaka 24 nyuma yuko umukunzi we w’imyaka 52, apfiriye mu icumbi i Nyatike bari gutera akabariro.

Ibitekerezo

  • Icyo ntabwo aba amuguye mumaboko ahubwo aba amuguye mu maguru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa