skol
fortebet

Umugabo yahagaritse ubukwe buri kuba nyuma yo kuvumbura ikintu gikomeye ku mukunzi we

Yanditswe: Wednesday 19, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo bigaragara ko yari ategerezanyije amatsiko gushyingiranwa n’umukunzi we yakubiswe n’inkuba nyuma yo kuvumbura ko uyu mukobwa yamuhishe ibanga rikomeye cyane.
Ku munsi w’ubukwe bwabo, umukwe yakiriye amakuru avuga ko umukobwa yakundaga kandi yifuzaga kugira umugore ari umubyeyi utari uw’umwana umwe cyangwa babiri gusa ahubwo bane.
Nkuko byagaragaye mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ,uyu mugeni yahishe iri banga rikomeye umukunzi we mu gihe cyose bari bamaze bakundana (...)

Sponsored Ad

Umugabo bigaragara ko yari ategerezanyije amatsiko gushyingiranwa n’umukunzi we yakubiswe n’inkuba nyuma yo kuvumbura ko uyu mukobwa yamuhishe ibanga rikomeye cyane.

Ku munsi w’ubukwe bwabo, umukwe yakiriye amakuru avuga ko umukobwa yakundaga kandi yifuzaga kugira umugore ari umubyeyi utari uw’umwana umwe cyangwa babiri gusa ahubwo bane.

Nkuko byagaragaye mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ,uyu mugeni yahishe iri banga rikomeye umukunzi we mu gihe cyose bari bamaze bakundana kugeza ku munsi w’ubukwe bwabo.

Ubwo umugabo yari amaze kumenya aya makuru, ntiyataye igihe ahubwo yahise ahagarika ubukwe.

Muri iyi videwo yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga iri ku rubuga rwa ghpage_tv, umugeni yagaragaye arira yicaye hasi mu gihe abagore bagenzi be bagerageza kumuhoza.

Umukwe yumvikanye abwira abantu ati: "ntabwo yambwiye, asanzwe afite abana bane."

Ibi byabereye mu muhanda wari wuzuye abagenzi muri Nigeria gusa ntabwo hatangajwe igihe byabereye.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ntibigeze borohera uyu mugeni kuko benshi bavuze ko uyu mugore adakwiye kugirira impuhwe kubera ibikorwa bye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa