skol
fortebet

Umugabo yahuye n’uruva gusenya nyuma yo gukora ku kibuno cy’umunyamakurukazi uri mu kazi

Yanditswe: Friday 15, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho guhohotera bishingiye ku gitsina, nyuma yo kugaragara akorakora ku kibuno umunyamakurukazi wa TV,ubwo yatangaga amakuru imbonankubone yo mu mihanda ya Madrid.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yakoze ku kibuno madamu Isa Balado, umunyamakurukazi w’ikiganiro cyitwa “En boca de todos” gica kuri TV yitwa Cuatro Channel yo muri Esipanye, ubwo yatangaga amakuru ku bujura bwabaye ku wa kabiri.

Uyu mugabo yagaragaye amwegera hanyuma amukorakora ku kibuno ubwo yarimo avugana na mugenzi we witwa Nacho Abad wari muri studio.

Balado yagerageje gukomeza akazi kuri Camera, ariko Abad amubaza niba uyu mugabo yamukoze ku kibuno.

Balado amaze kuvuga ko yabikoze, Abad yamusabye gushyira “uyu mugabo w’igicucu” kuri Camera.

Camera noneho yahise ikurura kugira ngo yerekane Balado n’umugabo.

Yahise amubaza ati“Ukeneye rwose gukora ku kibuno cyanjye?” yabimujije, mbere yo kumubwira ko bari live kuri televiziyo.

Ati: “Ndashaka ko ureka ngakora.”

Yakomeje kumuvugisha, mbere yo kurambura ukuboko ngo amukore ku mutwe hanyuma amaherezo arigendera.

Balado yahise akomeza igice gisigaye.

Balado yagize icyo avuga ku byabaye,ati: "Ntabwo bishimishije cyane, cyane cyane iyo urimo ukora."

Uyu mugabo yongeye kwiyegereza Balado agerageza kumuvugisha mbere y’uko ahagarika ikiganiro.

Ibi byabaye byamaganwe na benshi by’umwihariko abanyapolitiki bo muri Esipanye, barimo minisitiri w’umurimo Yolanda Díaz.

Díaz yanditse ku rubuga rwa X, rwahoze rwitwa Twitter ati: "Machismo bivuze ko abanyamakuru bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’iri kandi ko ababikoze bagaragara imbere ya camera nta kibazo.Ibi bigomba guhanirwa.”

Uyu mugabo yaje gutabwa muri yombi maze abapolisi bo mu gihugu cya Espagne bashyira amashusho kuri X,bamwambitse amapingu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa