skol
fortebet

Umugabo yahuye n’uruva gusenya ubwo intare zashakaga kumwicira mu myiyereko

Yanditswe: Monday 25, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo ushinzwe gutoza intare yahuye n’akaga gakomeye ubwo yinjiraga aho zari zifungiwe [circus] abantu baje kuzishungera,ziramutera bituma abateraniye aho bavuza induru,ubwoba burabataha.

Sponsored Ad

Mu mashusho yafatiwe mu Bushinwa,yagaragaje uyu mugabo ahagaze hagati y’izi ntare ebyiri mu kazu ziyerekaniramo hanyuma zihita zitangira kumwanjama,imwe igerageza kumuruma urutugu,arahaguruka akomeza kwiruka.

Abantu barimo kubireba mu mujyi wa Dongning,wo mu majyaruguru yUbushinwa
bahiye ubwoba ubwo byabaga mu cyumweru gishize.

Intare y’ingabo yasimbukiye uyu mugabo mu myiyereko yabaye ku wa 22 Nzeri, mu gihe intare y’ingore yari ihagaze ireba hanyuma nayo imwirukaho ubwo yageragezaga guhunga.

Uyu mugabo yashoboye guhunga izi ntare aho videwo imwerekana yirukira mu rundi ruhande ariko izi ntare zikomeza kumwirukaho.

Uwabyiboneye yagize ati: ’Ubwo intare zombi zarekurwaga, intare y’ingabo yasohotse mbere izenguruka intare y’ingore.

Muri ako kanya, intare zombi zari hamwe,umuzamu yakoresheje inkoni kugira ngo zitandukane ziyerekane.

Intare y’ingabo yahise isimbukira uzitoza, itera akaduruvayo muri ako kazu ziyerekaniramo, maze ababirebaga bagira ubwoba barahunga.’

Imyiyereko yahise ihagarikwa nyuma y’iki gitero, maze abari bitabiriye basubizwa amafaranga yabo bishyuye.

Nyuma y’umunsi umwe nyuma y’iki gitero cy’intare, Umuyobozi w’Umujyi wa Suining yavuze ko intare zitarumye uyu mugabo uzitoza gusa yavunitse ukuboko.

Yongeyeho ko iyi myiyereko y’intare yemewe muri ako karere.

Ibi bibaye nyuma y’aho muri Mata uyu mwaka,intare zasohotse muri aka kazi gafunze ziyerekaniramo,zinjira mu baje kuzireba biteza umuvundo ukomeye abantu bari guhunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa