skol
fortebet

Umugabo yakatiwe icya burundu azira guhohotera umugore we kuko atabyaye umuhungu

Yanditswe: Monday 27, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’Umuhinde w’imyaka 38 yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo gukoresha icyuma bakoresha mu gushaka ubwatsi [nanjoro] abaga umugore we utwite inda y’amezi 8 kugira ngo arebe niba agiye kubyara umuhungu cyangwa umukobwa.

Sponsored Ad

Panna Lal, utuye mu gace ka Badaun muri Uttar Pradesh, yakoreye iki gikorwa cya kinyamaswa umugore we, Anita Devi, muri Nzeri 2020.

Aba bombi bari bamaze imyaka 25 bashakanye kandi bafitanye abakobwa batanu.

Icyakora,aba bombi ngo bakundaga kurwana kenshi kubera ko Panna Lal yashakaga ko uyu mugore we yibaruka umuhungu.

Umuryango wa Anita wari uzi amakimbirane yabo kandi bageragezaga guaba Panna Lal kureka imirwano ariko avuga ko azatanduka na Anita agashaka undi mugore umubyarira umuhungu.

Ku munsi ibi byabereyeho, ababongeye kurwana bapfa igitsina cy’umwana utaravuka.

Panna Lal yahise afata uyu mugore we amuzirikisha imigozi arangije amusatura inda akoresheje kiriya cyuma.

Madamu Anita yarokotse icyo gitero ariko umwana yari atwite yaje gupfa.

Polisi yavuze ko nyuma abaganga bamenyesheje umuryango wa Anita ko uyu mwana wapfiriye mu nda yari umuhungu.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo uyu mugabo yakatiwe igifungo cya burundu mu Buhinde kubera iki gikorwa cya kinyamaswa.

Hagati aho, Anita yishimiye icyemezo cy’urukiko, avuga ko amaherezo yabonye ubutabera nyuma yo gutegereza imyaka ine.

Yabwiye PTI ko akomeje kuba mu nzu yabanagamo n’uyu mugabo mu gace ka Nekpur aho aturanye n’ababyeyi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa