skol
fortebet

Umugabo yakatiwe igifungo cy’imyaka 6 azira guhatiriza umwana we w’imyaka 11 gusambana na mukase

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka mu Bwongereza yakatiwe igifungo cy’imyaka 6 kubera guhatiriza umwana we w’imyaka 11 gusambana n’undi mugore yashatse mu rwego rwo kumurinda kuba umutinganyi.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mugabo yari mu rukiko rwa Reading Crown Court mu Bwongereza ku munsi w’ejo,yabwiye abacamanza ko guhatiriza umwana we kuryamana na mukase yabitewe n’uko yatekerezaga ko ashobora kuba umutinganyi ahitamo kumwigisha gukora imibonano mpuzabitsina hakiri kare ndetse yemeza ko kwari ukumwereka inzira nziza kandi ayari akwiye kunyuramo.

Nubwo iki cyaha cyabaye mu mwaka wa 1998,uyu mugabo wahohotewe afite imyaka 11 kuri ubu akaba afite imyaka 30 byarangije afungishije se na mukase kuko akimara gukura yahise atanga ikirego,araburana none byarangiye abafungishije ku munsi w’ejo.

Uyu mugabo yavuze ko akiri umwana, se yakoranaga imibonano mpuzabitsina na mukase ari kureba ndetse iyo bamaraga kuryamana bamusabaga kubigana akajyamana na mukase ndetse bakamukurura imyanya y’ibanga.

Uyu mukase w’uyu mwana yakatiwe igifungo cy’imyaka 9 muri gereza kuko ariwe wagize uruhare mu guhohotera uyu mugabo akiri umwana ndetse byageze aho basambanaga buri gihe.

Ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru,nticyigeze kivuga amazina y’aba babyeyi bamaze kugeza ku myaka 60 bahaohoteye umwana afite imyaka 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa