skol
fortebet

Umugabo wakoze moto imeze nk’ urukweto rw’ abagore, ibyo polisi yamukoreye byaramutangaje

Yanditswe: Sunday 04, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugabo w’ imyaka 24 wo mu gihugu cya Nigeria yatangaje abantu kubera gufata moto ye akayiha ishusho imeze nk’ urukweto runini rufite italo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo atuye ahitwa Kaduna muri Nigeria, yitwa Danladi Ibrahim arazwi cyane muri aka gace kubera ubuhanga afite mu gukanika amagare n’ amamoto.

Yatangiye gukora moto n’ amagare afite imyaka 7 kuko aribyo se yakoraga. Yavuye mu ishuri ageze mu mashuri yisumbuye kugira ngo age kwikomereza umwuga warazwe na se.

Danladi Ibrahim avuga ko ava mu ishuri abantu bamugaye ariko we akabikomeza kuko yumvaga aribyo umutima umuhata.

Uyu mugabo yakoze moto ifite amapine atatu, hejuru asudira ibyuma ku buryo bikora ishusho y’ urukweto rw’ abagore nk’ uko bigaragara mu ifoto.

Yabwiye itangazamakuru ryo muri Nigeria ko igihe kimwe yari mu muhanda atwaye iyi moto abapolisi bakamuhagarika akagira ngo bagiye kumuhana, akabona abapolisi basohotse mu modoka yabo bifatira amafoto y’ iyo moto bikomereza urugendo.

Ati “Byarantunguye cyane”

Uyu mugabo avuga ko mu myaka 3 amaze atwara iyi moto atarakora impanuka narimwe habe n’ iyoroheje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa