skol
Kigali

Umugabo yamaze imyaka 22 ari mu rukundo rudasanzwe n’ingona [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 December 2021

Benshi ntibakwemera ko kuba inshuti n’ingona bishoboka ariko umurobyi umwe yerekanye rwose ko ari ibintu bishoboka cyane.

Mu 1989, ku nkombe z’umugezi muri Costa Rica, ubucuti butigeze bubaho hagati y’umurobyi n’ingona bwaratangiye ubwo uwo mugabo yasangaga iyi nyamaswa iri mu kaga akayitabara.

Iyi ngona yari hagati y’urupfu n’ubuzima yari ikeneye gutabarwa kandi Gilberto "Chito" Shedden, ntiyazuyaje kuba Umusamariya Mwiza arayitabara. Yavuye iyi ngona arayirekura irigendera.

Gilberto "Chito" Shedden yamaze imyaka isaga makumyabiri ari inshuti magara n’iki gikoko yaje kwita "Pocho" nyuma yo kugikura ku nkombe y’uruzi cyarashwe.

Nkuko ikinyamakuru Daily Star kibitangaza, Chito yamaze amezi atandatu avura iki gikoko,akigaburira ibiro 70 (31kg) by’inkoko n’amafi buri cyumweru kugeza ubwo cyongeye kugira imbaraga zo kongera guhiga.

Iyo yabaye intangiriro y’umubano wamaze imyaka 22 gusa ikibabaje nuko iyi ngona yapfuye, gusa ngo Chito ari kugerageza gushaka umusimbura wa Pocho.

Yibuka ingona ye ya mbere, Chico yagize ati: "Nakomeje kuyiha ibiryo. Ubwa mbere, ntabwo yariye, ariko nyuma yatangiye kurya. Nakomeje kuyigaburira inkoko kugeza itangiye kumera neza. Nagerageje kuyitunga kugira ngo yumve ko nyitayeho.

"Iyo nayikoraho, rimwe na rimwe yakundaga kurakara, bityo nkomeza kuyikorakora.Narayibwiraga nti " humura, humura. Ndashaka kuba inshuti yawe. Witware neza" kuko utazongera kubabara ukundi. "

Chito ati: "Ariko ibiryo ntibyari bihagije.Ingona yari ikeneye urukundo rwanjye kugira ngo igarure ubushake bwo kubaho."

Chito yamaranye igihe kinini n’iyi ngona yakundaga nyuma y’aho umugore we amusize ariko ntiyababaye cyane,nkuko abivuga ati: "Undi mugore nashoboraga kubona. Pocho yari umwe muri miliyoni."

Amaherezo, iyi nyamaswa yarakize bihagije kugira ngo isubizwe mu mazi maze ayirekura mu ruzi rwo hafi y’urugo rwe.

Ariko bukeye bwaho, Chito yasanze inshuti ye isinziriye hanze y’urugo rwe. Ingona yari "yafashe icyemezo" cyo kugumana n’inshuti nawe

Yatangiye kujya akina n’iki gikoko imbere y’mbaga nyamwinshi,bakabona amafaranga.

Agira ati: “Ingona imaze kunkurikira mu rugo, ikansanga igihe cyose nyihamagaye izina ryayo, nari nzi ko ishobora gutozwa.”




Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore ibintu bine umugabo akorera umugore akunda gusa

Niba umugabo wawe agukorera ibi bintu bine bikurikira ntugashidikanye...
24 January 2022 0

Umugabo yarokokeye mu mapine y’indege yagenze amasaha 11 yerekeza...

Polisi mu Buholandi ivuga ko yasanze umuntu muzima mu gice cy’amapine...
24 January 2022 0

Zimbabwe: Haravugwa inzoka ifata ku ngufu abagore ikiba amafaranga abagabo...

Abaturage bo mu Mudugudu wa 5 wa Inyathi, muri Zimbabwe batangaje inkuru...
23 January 2022 0

Umupolisi yapfuye ubwo yarimo gutera akabariro n’umugore

Umupolisi yemejwe ko yapfuye ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore...
23 January 2022 0

Umugore yahishuye ukuntu yemereye murumuna w’umugabo we ko babyarana abana...

Umugore w’imyaka 28 w’ahitwa Mansa muri Zambia, yabwiye urukiko ko yemereye...
21 January 2022 0

Umugabo yasindishije umugore we kugira ngo mugenzi we bakorana...

Umugabo wifuzaga kubona undi muntu aryamanye n’umugore we bamaranye imyaka...
21 January 2022 0