skol
fortebet

Umugabo yanize umugore we apfa bitunguranye ari kumushyingura wenyine

Yanditswe: Friday 13, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi yo muri Caroline y’Amajyepfo muri Amerika yavuze ko umugabo wanize umukunzi we,nawe yahise apfa azize indwara y’umutima ubwo yamushyinguraga mu gikari cyabo wenyine.
Joseph McKinnon w’imyaka 60, yacukuye umwobo mu gikari cy’inzu yabo nyuma yo kwica Patricia Dent w’imyaka 65, ku wa gatandatu mu gitondo.
Yahise ahambira umurambo we awuzinga mu mifuka, nk’uko abapolisi b’ahitwa Edgefield babitangaza.
Ariko hashize akanya atangiye gushyingura Dent mu mwobo w’inyuma, McKinnon ubwe yapfuye (...)

Sponsored Ad

Polisi yo muri Caroline y’Amajyepfo muri Amerika yavuze ko umugabo wanize umukunzi we,nawe yahise apfa azize indwara y’umutima ubwo yamushyinguraga mu gikari cyabo wenyine.

Joseph McKinnon w’imyaka 60, yacukuye umwobo mu gikari cy’inzu yabo nyuma yo kwica Patricia Dent w’imyaka 65, ku wa gatandatu mu gitondo.

Yahise ahambira umurambo we awuzinga mu mifuka, nk’uko abapolisi b’ahitwa Edgefield babitangaza.

Ariko hashize akanya atangiye gushyingura Dent mu mwobo w’inyuma, McKinnon ubwe yapfuye azize indwara y’umutima.

Abapolisi bahamagawe nyuma y’uko abaturanyi babonye umubiri wa McKinnon utanyeganyega mu gikari mbere ya saa yine z’amanywa.

Abapolisi bageze aho hantu, basanze nta kimenyetso cyerekana ko habaye ubwicanyi kandi baketse ko McKinnon yapfuye azize ibintu bisanzwe.

Mugihe bamenyesheje bene wabo, basanze umurambo wa Patricia Ruth hirya,uyu mugabo yamunize.

Dent yagombaga kuba yiga kumasomo ya golf ahitwa Mount Vintage, ariko ntiyahageze kuko yashakaga kuniga uyu mugore we.

Umuyobozi w’akarere ka Edgefield, Jody Rowland hamwe na Coroner David Burnett, bagize bati: ’Impamvu y’urupfu rwa Bwana McKinnon yemejwe ko ari indwara y’umutima. Madamu Dent basanze yapfuye anizwe.

Ibimenyetso byakusanyirijwe aho, hamwe n’amagambo y’abatangabuhamya byafashije abashinzwe iperereza byatumye twemera ko Bwana McKinnon yishe Madamu Dent bari mu rugo rwabo.

’Urwobo rwacukuwe igice na Bwana McKinnon.

’Ubwo yari amaze gutwikira urwobo, Bwana McKinnon yagize ikibazo cy’umutima, bituma apfa.’

Abaturanyi b’uyu mugabo Dent ngo bamuhaye ubutabazi bw’ibanze bwo kumuzura biranga nibwo bahamagaye 911.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa