skol
fortebet

Umugabo yapfiriye mu mirwano yatewe no gufuhira umugore we

Yanditswe: Saturday 26, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 38 yishwe ubwo yarwanaga na mugenzi we bapfa ko yashakaga gutereta umugore we ngo amumutware

Sponsored Ad

Uyu nyakwigendera, Mathew Nyandoro, yatewe icyuma mu mutwe no mu gituza maze apfira aho nyuma yo guhangana n’umuntu bataziranye i Kasarani muri Kenya.

Raporo y’abapolisi ivuga ko mu ijoro ryo ku wa gatatu aribwo Mathew n’umugore we berekeje mu rugo rwabo ubwo bahuraga n’uyu mugabo yegera uyu mugore.

Ibi byarakaje Mathew, bimutera guhangana.

Yihanangirije uyu mugabo guhagarika kuvugisha umugore we ariko akomeza kumureshya.

Ibi byatumye habaho intambara yasigiye Nyandoro ibikomere bikomeye mu gituza no mu mutwe mu gihe umugore we yavugije induru ngo bamutabare.

Abaturage bahise batabara mu gihe uwakubise nyakwigendera yahise ahunga.

Uyu Nyandoro yahise ajyanwa mu bitaro,bitangazwa ko yapfuye akihagera.

Polisi yasuye ahabereye imirwano, itangaza ko irimo gushakisha uwishe Nyandoro uzwi muri kariya gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa