skol
fortebet

Umugabo yapfuye nyuma yo kunywa inzoga n’ibinini byongera ubushake bwo gutera akabariro

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 41 yapfuye nyuma yo kunywa ibinini byongera ubushake bwo gutera akabariro bizwi nka Viagra akoresheje inzoga.
Uyu mugabo ukomoka ahitwa Nagpur, India,yari muri hoteli n’umukobwa bakundana bari kunywa inzoga hanyuma ashaka gushitura umubiri ngo atere akabariro niko kunywa ibinini bibiri bya 50mg bya sildenafil,bizwi nka Viagra abimirisha inzoga.
Ubwo yabyukaga mu gitondo gikurikiyeho,yabyutse nta rutege nkuko ikinyamakuru cya Forensic and Legal Medicine mu Buhinde (...)

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 41 yapfuye nyuma yo kunywa ibinini byongera ubushake bwo gutera akabariro bizwi nka Viagra akoresheje inzoga.

Uyu mugabo ukomoka ahitwa Nagpur, India,yari muri hoteli n’umukobwa bakundana bari kunywa inzoga hanyuma ashaka gushitura umubiri ngo atere akabariro niko kunywa ibinini bibiri bya 50mg bya sildenafil,bizwi nka Viagra abimirisha inzoga.

Ubwo yabyukaga mu gitondo gikurikiyeho,yabyutse nta rutege nkuko ikinyamakuru cya Forensic and Legal Medicine mu Buhinde kibitangaza.

Uyu ngo yararukaga byatumye uyu mukobwa bari basohokanye amusaba kujya kwa muganga.

Icyakora uyu mugabo ngo yamusabye kudahangayika kuko ngo yigeze abona ibyo bimenyetso mbere.

Icyakora uyu ngo yakomeje kuremba,ajyanwa kwa muganga vuba na bwangu ariko yahageze yapfuye.

Umurambo we warapimwe basanga ngo kunywa uruvange rw’inzoga n’ibi binini byaramuteye kuvira amaraso mu bwonko.Ibi byabaye muri Nzeri umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa