skol

Umugabo yarajwe hanze mu mbeho azira kunanirwa gutekera umukunzi we

Yanditswe: Friday 19, Mar 2021

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Nigeria ariko wabaga mu gihugu cy’Ubwongereza mu mujyi wa London yahuye n’uruva gusenya ubwo umukunzi we w’umuzungu yamusangaga mu rugo yaryamye amubajije ibyokurya yatetse arabibura niko kumusohora hanze.

Uyu mugabo wabanaga mu nzu n’uyu mugore,yaraye mu bukonje imbeho imukubita nyuma y’uko atishimiwe n’uyu mugore yari acyuye.

Uyu mugabo yavuze ko yavuye ku kazi ananiwe bituma ananirwa guteka ariko ibi byarakaje uyu muzungukazi babanaga niko kumusohora.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’undi munya Nigeria wabonye uyu mugenzi we aryamye ku ntebe hanze,yavuze ko uyu mugabo yari amerewe nabi.

Uyu mugabo wahise abura aho aba nyuma yo kwirukanwa,yavuze ko yari amaze amezi 5 abana n’uyu mwongerezakazi,amukorera buri kimwe ariko kuba iryo joro ataratetse byaratumye asohorwa vuba na bwangu.

Yavuze ko ubwo uyu mugore yari atashye,yahise amubaza aho ibiryo yatetse biri undi amusubiza ko yageze mu rugo ananiwe ariko araza kumutekera nyuma,undi ntibyamushimisha.

Uyu mugabo yavuze ko uyu mugore yahise amusohora nabi n’ibintu bye bituma ajya kuryama ku muhanda mu ijoro rikonje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa