skol
fortebet

Umugabo yarize ayo kwarika kubera pasiteri wamutwariye umugore avuga ko ari umwuka wera wabimutegetse

Yanditswe: Tuesday 10, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Bright Ben, ukomoka muri Nigeria,yarize amarira yo kwarika nyuma y’aho pasiteri we witwa Moses Adeeyo amutwariye umugore basezeranye mu mategeko witwa Tina Adeeyo,yitwaje ko ari umwuka wera wabimutegetse.
Uyu mugabo yavuze ko Pasiteri yabeshye ko yabwiwe n’Imana kwegukana Madamu Tina niko kumwegukana bajya kwibanira.
Abinyujije kuri Facebook yagize ati “Umupasiteri wo ku rusengero rwacu yantwariye umugore abeshya ko ari umwuka wera wabimusabye.”
Yakomeje ati (...)

Yakomeje ati “N’ubusambanyi.Nubwo biteye isoni kubivuga,ibi n’ukuri.Pasiteri wanjye yantwariye umugore.Nari maze imyaka 12 nshyingiranwe na Tina,dufitanye abana 2,umuhungu n’umukobwa.

Twashyingiranwe gakondo ni ibya kizungu hanyuma ndamutwara njya kumwereka pasiteri Moses Adeeyo.”

Uyu mugabo yavuze ko ubwo yari yagiye mu kazi,umugore we yafashe abana be arabatwara yisangira uyu mupasiteri byatumye ata umutwe ubwo yari agarutse mu rugo akabashaka akababura,bigatuma ashakira hose.

Ubwo yabonaga amafoto y’umugore we ari mu munyenga w’urukundo n’uyu mupasiteri,yamubajije impamvu yamutwariye umugore undi amusubiza ko umwuka wera ariwo wabimusabye.

Uyu mupasiteri n’uyu mugore w’abandi bakoze ubukwe kuwa 08 Kanama 2021.

Pasiteri Moses Adeeyo ni pasiteri mukuru wa Word Bank Assembly International Church.Yatandukanye n’umugore we kugeza ubwo yiyemeje kwitwarira Tina bashyingiranwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa