Umugabo yarohamye mu mugezi aburirwa irengero ubwo yifataga ifoto akanyerera
Yanditswe: Thursday 21, Sep 2023

Abaturage batuye hafi y’umugezi wa Kiringa mu gace ka Gichugu, mu Ntara ya Kirinyaga,muri Kenya bari mu gahinda nyuma y’uko umugabo arohamye ubwo yifotoraga n’umukunzi we.
Uyu mugabo yari mu bantu bari baturutse i Nairobi baje kureba isumo rya Gicheru hanyuma aranyerera arigwamo ubwo yashakaga kwifata ifoto ya selfie n’umukunzi we,ahita aburirwa irengero.
Nk’uko byatangajwe na Ephantus Bundi, wari uri aho ibyo byabereye, bombi barimo kwifotoza mu gihe abandi bareberaga kure.
Ashimangira ibyabaye ku wa gatatu nimugoroba, Umuyobozi wa polisi mu gace ka Gichugu, Edward Ndirangu, yavuze ko batandatu mu bantu umunani bari baje gusura iri sumo ari ab’i Nairobi na babiri bo muri Kutus i Kirinyaga.
Ndirangu yagize ati: "Kuri ubu turimo gushakisha uyu mugabo w’imyaka 26 kandi ntituzaruhuka atabonetse."
Ku wa kane mu gitondo, abaturage n’inshuti bateraniye ku nkombe z’uyu mugezi kugira ngo bafashe mu gushakisha.
Uwitwa Dickson Gicimu yagize ati: "Tuzi amateka y’uru ruzi. Ni akaga kandi ni ikibazo ku bushakashatsi bwacu."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *