skol
fortebet

Umugabo yarokokeye mu mapine y’indege yagenze amasaha 11 yerekeza Amsterdam

Yanditswe: Monday 24, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi mu Buholandi ivuga ko yasanze umuntu muzima mu gice cy’amapine y’indege yari imaze kugwa ku kibuga cy’indege cya Schiphol i Amsterdam ivuye muri Africa y’Epfo.
Indege zivuye i Johannesburg zijya i Amsterdam zikoresha amasaha 11, iyi ndege y’imizigo bivugwa ko yo yanahagaze rimwe i Nairobi, muri Kenya.
Ni ibintu bidasanzwe ko umuntu yarokoka mu rugendo nk’urwo ari mu mapine, kubera ubukonje na n’umwuka mucye hejuru cyane mu kirere.
Uwo mugabo imyaka ye cyangwa ubwenegihugu ntabwo (...)

Sponsored Ad

Polisi mu Buholandi ivuga ko yasanze umuntu muzima mu gice cy’amapine y’indege yari imaze kugwa ku kibuga cy’indege cya Schiphol i Amsterdam ivuye muri Africa y’Epfo.

Indege zivuye i Johannesburg zijya i Amsterdam zikoresha amasaha 11, iyi ndege y’imizigo bivugwa ko yo yanahagaze rimwe i Nairobi, muri Kenya.

Ni ibintu bidasanzwe ko umuntu yarokoka mu rugendo nk’urwo ari mu mapine, kubera ubukonje na n’umwuka mucye hejuru cyane mu kirere.

Uwo mugabo imyaka ye cyangwa ubwenegihugu ntabwo biramenyekana, nk’uko polisi yabivuze.

Umuvugizi w’igipolisi Joanna Helmonds yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: "Uwo mugabo bamusanze mu gice cy’amapine y’indege ahita ajyanwa kwa muganga, ntabwo yari ameze nabi."

Yongeraho ati: "Byabonekaga nezae ko uwo mugabo akiri muzima."

NOS, ikigo cy’itangazamakuru mu Buholandi, kivuga ko uyu mugabo yahinze umuriro mwinshi ubwo imodoka itwara indembe yari ihageze, ariko ko yabashaga gusubiza ibibazo by’ibanze.

Umuvugizi wa kompanyi y’indege z’ubwikorezi Cargolux mu butumwa bwa email yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko uwo muntu yari mu ndege ya Cargolux Italia.

Amakuru y’ingendo z’indege avuga ko indege za Cargolux zonyine ari zo ziva i Johannesburg zijya i Amsterdam ku cyumweru zigahagarara i Nairobi.

Ntabwo biramenyekana niba uwo mugabo yuririye iyo ndege muri Africa y’Epfo cyangwa muri Kenya.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa