Umugabo wo muri Zimbabwe yajyanwe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kurwana n’ingwe iramukomeretsa bikomeye kuwa Kabiri w’iki cyumweru.
Uyu mugabo witwa James Chauke w’imyaka 25 yavuze ko kuwa kabiri nyuma ya saa sita ubwo yarimo guhinga,yagiye kuruhukira mu gashyamba kari hafi y’umurima we ntiyamenya ko ari mu ndiri y’ingwe.
Ubwo yari ari mu bitaro by’intara ya Gwanda,Bwana Chauke yabwiye abanyamakuru ko ubwo yarimo ahangana n’iyi ngwe yumvaga ko agiye gupfa.
Yagize ati "Hari mu masaha yo gufata (...)

Yagize ati "Hari mu masaha yo gufata ibyokurya saa sita[kuwa kabiri],ubwo nari ndimo gukora mu isambu yegereye ishyamba.
Nagiye kuriruhukiramo.Nabonye Impala n’izindi nyamaswa sinamenya ko ziri guhunga ingwe.Nari ndi mu nyamaswa ariko sinamenye ko hari indi nyamaswa iteye ubwoba.
Numvise urusaku rw’ingwe sinabyitaho ngira ngo n’ibitera biri kurya imbuto.Ubwo narebaga inyuma nahise mbona ari ingwe.
Nari nakererewe kuko yari yamaze kwitegura.ubwo yansimbukiraga nafashe amaguru yayo y’imbere ndayijugunya mpita mfata ibuye nyikubita umunwa.
Bari hagati y’urupfu n’ubuzima gusa ntabwo nahagaritse kuyikubitisha ibuye.
Uyu yavuze ko yari ingwe y’ingore kuko yumvise ibyana byayo bivuza induru.Yavuze ko atibuka uko yatabawe akazanwa ku bitaro cyangwa niba yarishe iyi ngwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *