skol
fortebet

Umugabo yasabye gatanya n’umugore we kubera impamvu itangaje

Yanditswe: Tuesday 04, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 46 ukomoka mu Karere ka Kabwe mu Ntara yo Hagati muri Zambiya yasabye gutandukana n’umugore we amushinja kuba amaze umwaka n’amezi atandatu arara mu cyumba cy’uruganiriro.
Namitondo Mukwanu yasobanuye ko umugore we amaze amezi 18 arara mu cyumba cy’uruganiriro hamwe n’abana babo aho kuba mu cyumba cye n’umugabowe.
Ikinyamakuru ABN cyo Zambiya cyatangaje ko uyu mugabo yavuze ko ibikorwa by’umugore we ari nk’igihano.
Yavuze ko kuva umuryango wabo wakwimukira mu mujyi batuyemo, (...)

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 46 ukomoka mu Karere ka Kabwe mu Ntara yo Hagati muri Zambiya yasabye gutandukana n’umugore we amushinja kuba amaze umwaka n’amezi atandatu arara mu cyumba cy’uruganiriro.

Namitondo Mukwanu yasobanuye ko umugore we amaze amezi 18 arara mu cyumba cy’uruganiriro hamwe n’abana babo aho kuba mu cyumba cye n’umugabowe.

Ikinyamakuru ABN cyo Zambiya cyatangaje ko uyu mugabo yavuze ko ibikorwa by’umugore we ari nk’igihano.

Yavuze ko kuva umuryango wabo wakwimukira mu mujyi batuyemo, yabonye imyitwarire idasanzwe ku mugore we, avuga ko icyo gihano kidafite ishingiro.

Ati: “Inzu ni iye, icyumba cyo kuraramo ni icye, kuki aryama mu cyumba hamwe n’abana?."

Nubwo yegereye umugore we ngo babiganireho,ngo ntiyamwumvise ahubwo ngo yakomeje kumuha iki gihano, avuga ko kinyuranye n’imyizerere yabo.

Uyu mugabo w’imyaka 46 yiyemeje gutandukana n’umugore we no kumwoherereza umuryango we namara kubona amafaranga.

Aba bashakanye bamaze imyaka 12 burushinze kandi bafitanye abana umunani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa