skol

Umugabo yasambanyije nyina w’imyaka 100 abaturage bashaka kumwica

Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2023

featured-image

Polisi yo mu karere ka Amuria,muri Uganda yafunze uwitwa Otude James, ufite imyaka 53,nyuma yo gukomeretswa n’agatsiko k’abantu bari barakaye, bamukubita bamuziza gufata ku ngufu nyina w’imyaka 100.

Uyu mugabo yafashe ku ngufu nyina umubyara kuwa 8 Nzeri 2023 ahagana mu saa 11 z’ijoro.

Uyu mugabo wabanaga na nyina mu rugo rumwe,nyuma yo gutandukana n’umugore we.

Ubwo yari atashye mu rugo ahagana saa tanu z’ijoro, yasanze nyina asinziriye mu nzu yabo y’ibyatsi maze yinjira mu cyumba cy’uyu mukecuru anyuze mu muryango udakomeye.

Yafashe amaboko ya nyina arayahambira n’inzitiramubu maze amusambanya ku gahato.

Nyuma yicyo gikorwa giteye isoni, yasize nyina ameze nabi. Iki kibazo cyagejejwe kuri polisi maze uwahohotewe ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Asamuk kugira ngo avurwe.

Ukekwaho icyaha na we yakuwe mu gatsiko k’abantu bari barakaye bashaka kumwica, ajyanwa mu bitaro bya Asamuk kugira ngo avurwe kuko yari yakomeretse.Namara gukira azakurikiranwaho gufata ku ngufu no gusambanya uwo bafitanye isano.

Aba baturage barakajwe nuko uyu mugabo aho kurinda nyina ushaje kandi utishoboye, yamugiriye nabi mu gikorwa giteye isoni kandi cya kinyamaswa.

Polisi yavuze ko bashyize imbere umutekano w’uwahohotewe kandi ngo ku bufatanye n’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bazaha ubutabera uwahohotewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa