skol
fortebet

Umugabo yasambanyije umwana w’amezi 8, umugore we asaba urukiko ko yicwa

Yanditswe: Friday 02, Feb 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Hema Kohli w’imyaka 22 ukomoka mu Buhindi yasabye urukiko ko rwazakatira igihano cy’urupfu umugabo we ushinjwa gusambanya uruhinja rw’amezi umunani abereye nyirarume. Hema yashenguwe n’agahinda kubera amakosa y’umugabo we
Uyu mugore ntiyiyumvisha ukuntu umugabo we Suraj Kohli bamaranye imyaka 3 yakora icyaha gikomeye gutyo aho yasabye ubushinjacyaha gukora iperereza ryimbitse ndetse ko umugabo we nahamwa n’iki cyaha akwiye kwicwa kuko nta bumuntu agira.
Yagize ati “Siniyumvisha (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Hema Kohli w’imyaka 22 ukomoka mu Buhindi yasabye urukiko ko rwazakatira igihano cy’urupfu umugabo we ushinjwa gusambanya uruhinja rw’amezi umunani abereye nyirarume.

Hema yashenguwe n’agahinda kubera amakosa y’umugabo we

Uyu mugore ntiyiyumvisha ukuntu umugabo we Suraj Kohli bamaranye imyaka 3 yakora icyaha gikomeye gutyo aho yasabye ubushinjacyaha gukora iperereza ryimbitse ndetse ko umugabo we nahamwa n’iki cyaha akwiye kwicwa kuko nta bumuntu agira.

Yagize ati “Siniyumvisha impamvu nakundanye n’umugabo umeze gutya.Ibimenyetso nibigaragaza ko yakoze icyo cyaha,ndashaka kubona n’amaso yanjye bamumanika.”


Uyu Suraj Kohli usanzwe akora akazi ko gukora isuku,yafunzwe taliki ya 29 Mutarama 2018 ashinjwa gusambanya umwana w’amezi 8 abereye nyirarume ubwo yari yasinze ari mu rugo rwa shebuja mu mugi wa Delhi.

Aka kana kari mu rugo kari kumwe na nyirakuru ndetse n’umuvandimwe we w’imyaka 2,maze uyu mugabo aza gufata uru ruhinja abeshya ko agiye gukina nawe.

Amakuru yamenyekanye ubwo mama w’uyu mwana yavaga ku kazi agasanga umwana we ari kuvirirana niko kumujyana kumupimisha kwa muganga basanga yahohotewe n’uyu mugabo niko guhita bahamagara polisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa