skol

Umugabo yasebye bikomeye ubwo yafatwaga n’umwana we ari gusambanira ku kibuga cy’indege

Yanditswe: Tuesday 03, Jul 2018

Umugabo ukomoka muri Scotland yasebye bikomeye ubwo yasambanaga n’umugore bari bahuriye ku kibuga cy’indege ajyanye n’umwana we biruhuko.

Uyu mugabo yafashwe amashusho n’umwe mu bantu bari kumwe mu cyumba bari bategerejemo indege,yakoze amahano ubwo yasambanaga n’umugore bamenyaniye muri icyo cyumba abagenzi bareba birangira n’umwana we amubonye.

Uyu mugabo wihishe inyuma y’ibikapu n’imyenda agasambana, yasebye ubwo yabwiraga umugore barimo baryamana ati umwana wanjye w’imyaka 15 yicaye hariya ,abantu bahita bamenya ibyo barimo.

Uyu mwana yahise abyumva, papa we abura uko abigenza cyane ko uyu mukobwa we yahise amuhanga amaso ahitamo kumusaba imbabazi,amubuza gusakuza cyane ko uyu mwana byamubabaje.

Ubu busambanyi bwo mu ruhame bw’uyu mugore n’umugabo bwateje urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga aho benshi banenze uyu mugabo wasambaniye imbere y’umwana we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa