skol
Kigali

Umugabo yashakanye n’abagore 9 icyarimwe kugira ngo yamagane abashyigikira gushaka umwe

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 November 2021

Umugabo wo muri Brazil yashakanye n’abagore icyenda mu byo yise ibirori by "urukundo rwigenga" n’imyigaragambyo yo kwamagana itegeko ryo gushaka umugore umwe.

Ikinyamakuru Daily Star cyatangaje ko umunyamideli ukomoka muri Brazil Arthur O Urso yari yarashakanye na Luana Kazaki ariko bifuzaga gushyingiranwa mu bukwe rusange n’abandi bagore be.

Icyakora, bahisemo gushyingiranwa nabandi bagore icyenda kugirango bizihize urukundo rwubuntu no kwamagana umugore umwe.

Aba bashakanye bazwiho gukunda kwambara ubusa,gusa aho batuye hari itegeko ko kwambaraimyenda ari amahitamo aho kuba itegeko.

Urso na Kazaki bagiye kurira ukwezi kwa buki ahitwa Cap d’Agde,hazwi kandi ku izina rya Naked City, umujyi wigenga mu Bufaransa aho kwambara ubusa byemewe kandi bishishikarizwa.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Kazaki yagaragaye agendana n’umugabo we yipfutse mu maso, yambaye ubusa.

Nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza, ngo uyu mugabo n’umugore we wa mbere bazwi ku rubuga rwa OnlyFans kubera gusangiza inama zishingiye ku mibonano mpuzabitsina no gushishikariza abandi gukora imibonano mpuzabitsina.

Ntibizwi ubu ubukwe (gushyingirwa?) byemewe, ariko bivugwa ko ibirori byabereye muri kiliziya gatolika i São Paulo.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yakoze agashya ahishura ko agiye gushyingiranwa n’abagore 3 batwite...

Umugabo wo muri Leta ya Delta bivugwa ko arimo kwitegura gukora ubukwe...
7 December 2021 0

Pasiteri n’umugore we bishe umwana bamutangaho igitambo cyo guhabwa imbaraga...

Polisi y’ahitwa Jinja, muri Uganda, yataye muri yombi pasiteri n’umugore we...
6 December 2021 0

Umwarimu yahaye umugore we impano y’inzu yubatse nka Taj Mahal kubera...

Mu Buhinde, umwarimu w’imyaka 52 yubatse inzu isa neza cyane n’inzu yamamaye...
6 December 2021 0

Umugabo yamaze imyaka 22 ari mu rukundo rudasanzwe n’ingona [AMAFOTO]

Benshi ntibakwemera ko kuba inshuti n’ingona bishoboka ariko umurobyi umwe...
6 December 2021 0

Bahisemo gutwara umurambo w’inshuti yabo kuri moto mu rwego rwo...

Inshuti za Erick Cedeno zivuga ko zahawe uruhushya n’ababyeyi be rwo...
5 December 2021 0

Umuganga yategetswe kwishyura akayabo kubera ko yemeye ko umwana avuka...

Umukobwa witwa Evie Toombes w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa...
4 December 2021 0