skol
Kigali

Umugabo yashatse gusambanyiriza umugore mu isoko abaguzi baramukubita bikomeye

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 March 2022

Umugabo w’ahitwa Miami muri Amerika arashinjwaga gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina umugore ku gahato, hanyuma abari mu isoko baramukubita karahava.Ibi byabereye mu isoko ryo muri Miami mu majyepfo ya Florida.

Bivugwa ko uyu mugabo yirutse inyuma y’uyu mugore wari uje guhaha, amwambura imyenda mbere yo gushaka kumusambanya.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo uyu mugabo washakaga gusambanya uyu mugore, abapolisi bavuga ko yitwa Bredan Harvey, w’imyaka 28, ukomoka ahitwa Miami Gardens, yagabye igitero ku muntu atazi mu iduka ryo mu mujyi wa Miami aho uyu mugore yari yagiye guhaha.

Akimara kumushwanyagurizaho imyenda amuturutse inyuma,abacuruzi n’abaguzi bo muri iri soko bahise batabara,batangira kumukubita nkuko byagaragaye mu mashusho yagiye hanze.

Kubera ubu butabazi bwabo bantu,uwo mugabo yahise atabwa muri yombi ubu arafunzwe.

Iki gitero cyabaye ku cyumweru nimugoroba, ahagana saa tatu n’igice z’ijoro, kuri Walmart Supercenter iherereye kuri 3200 NW 79 St.

Raporo y’ifatwa rye ivuga ko uyu mugabo “yegereye uwahohotewe amuturutse inyuma maze azamura ikanzu ye atangira kumukorakora ku kibuno.”

Ikomeza isobanura ko nyuma “yamusunitse hasi. Uwahohotewe atangira kuvuza induru asaba ubufasha. ”

Abakiriya bumvise umugore avuza induru,bihuta nta gutindiganya bajya gutabara.

Bredan Jamal Harvey w’imyaka 28 y’amavuko ukomokaMiami Gardens yashinjwe icyaha cyo gushaka gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato,ategekwa kwishyura ingurane ya $ 50.000.

Umuyobozi mukuru wa Walmart Media Relations, Robert Arrieta, yatangarije 7News ati: “Twabangamiwe bikomeyeno kubona ibintu nk’ibi mu iduka ryacu kandi ndashimira abagize uruhare mu guhagarika icyo gitero no gufunga uyu mugabo kugeza abapolisi bahageze.”

Ku cyumweru, Harvey yitabye urukiko bwa mbere.

Mbere y’aho,Harvey yagiye afungwa azira imyitwarire idahwitse no kurwanya inzego zishinzwe umutekano zashakaga kumutaba muri yombi kubera ubujura bwitwaje intwaro yafatiwemo.

Polisi yemeje ko hashobora kuba hari abandi yahohoteye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunya Ukraine yahishuye uko yarokotse by’igitangaza nyuma yo kuraswa...

Umugabo wo muri Ukraine yagize amahirwe adasanzwe yo kurokoka nyuma yo...
18 May 2022 0

Kenya:Umujyi wakiriye inama ikomeye uratabaza kubera ibura rikabije...

Umujyi wa Kisumu wibasiwe n’ibura ry’udukingirizo kuko utungana n’ibihumbi...
17 May 2022 0

Bugesera: Yibye imbwa y’umuturanyi bamufata ari kuyibaga ngo agurishe...

Umugabo wo mu Murenge wa Gashora, Akagari ka Ramiro mu Karere ka Bugesera,...
17 May 2022 0

Umugabo washyingiranwe n’abagore 9 icyarimwe yahishuye umusaruro...

Umugabo ufite abagore icyenda arifuza ko bose bamubyarira abana kandi mu...
17 May 2022 1

Umugabo yahaye igihano gikomeye umugore we yaguye gitumo ari kumuca...

Umugabo wafashe umugore we ari kumuca inyuma yahisemo kumuha igihano...
16 May 2022 0

Utuntu 12 dutangaje utari uzi kandi dufite akamaro ku buzima bwacu bwa buri...

Nyamara hari ibindi bintu binyuranye ushobora gusanga utari uzi kandi...
16 May 2022 0