
Umwana w’umuhungu w’umwaka umwe yishwe na se umubyara witwa Evans Kimende w’imyaka 23, nyuma yo gushwana n’umugore we.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa polisi ya Kiambu,muri Kenya, Mohamed Badel, uyu mugabo ngo yategereje ko umugore we ajya ku kazi,afata umwanzuro wo kwica umuhungu we.
Uyu mugabo ngo yanize uyu mwana we nyuma y’aho ashwanye n’umugore we w’imyaka 35 hanyuma ategereza ko ajya ku kazi ngo yihorere ku mwana.
Polisi yavuze ko umukuru w’umudugudu ariwe waje kuyiregera ubu bwicanyi ihita igera aho byabereye mu mudugudu wa Kangoya isanga uyu mugabo akiri mu rugo.
Ikinyamakuru Citizen nticyatangaje icyo aba bombi bapfuye nyirizina cyatumye uyu mugabo yihekura.
Bwana Kimende yatawe muri yombi n’abapolisi ndetse ubu ategereje kugezwa mu rukiko kugira ngo akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi yakoze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *