skol

Umugabo yatandukanye n’umugore we n’abana be bane ajya kwibanira n’inguge

Yanditswe: Saturday 02, May 2020

Umugabo utuye mu gace kitwa Elgeyo Marakwetmu gihugu cya Kenya yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu yatandukanye n’umugore we n’abana 4 akajya kwibanira mu nzu imwe n’inguge.

Uyu mugabo witwa Isack Kibet, wabaga mu cyaro cyitwa Samar yatangiye kubana n’iyi nguge ikiri ntoya ariko nyuma yaje gufata umwanzuro wo gutandukana n’umugore we n’abana ajya kubana n’iyi nguge yise “Josephine”.

Kibet yabonye iyi nguge mu murima we ikiri ntoya ahita ayifata ajya gusaba Polisi uruhushya rumwemerera gutunga inyamaswa araruhabwa.

Kibet yavuze ko urukundo yakunze iyi nguge rwagiye rwiyongera uko bwije n’uko bukeye, birangira ruruse urwo akunda umugore we n’abana be 4 bituma yemera gutandukana nabo.

Yagize ati “Bishoboka nayigurira imyenda nkanayijyana no ku ishuri.”

Umugore wa Kibet yanze ko umugabo we atunga iyi nyamaswa mu rugo rwe birangira amusabye ko yahitamo kubana nabo cyangwa agasigarana n’iyi nyamaswa.

Kibet yanze kureka iyi nyamaswa avuga ko afata nk’umwana we wa 5, birangira umugore we ahisemo kwigendera we n’abana be 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa