skol
fortebet

Umugabo yatangije imyitozo ihoraho ku bazamubyinira n’abazamuririra yapfuye

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe abantu benshi bizihiza isabukuru yabo,ibirori byo kwakira impamyabumenyi cyangwa ibindi bitandukanye,umugabo wo muri Kenya we yatunguranye atangira gutegura ababyinyi n’abazamuririra ku munsi azashyingurwaho.
Nubwo gutegura ibyo wifuza kuzakorerwa ku munsi uzashyingurirwaho bisa nkaho bitumvikana,uyu mugabo we ntiyitaye ku bamuseka n’abavuga yahise atangira imyitozo ku bazamuririra ndetse n’abazamubyinira ku munsi azashyingurwaho kugira ngo abazaza kumuherekeza bazasusuruke.
Uyu (...)

Uyu musaza w’imyaka 87 wakoze aka gashya n’uwo mu karere ka Busia ndetse yemeje ko azakomeza gutoza aba bantu uko bazabyina n’uko bazamuririra yapfuye.

Usibye kuba yaracukuye imva ye kandi akaba yaranamaze gukoresha isanduku azashyingurwamo,uyu musaza yahaye akazi abantu bazashyira imbaraga mu muhango wo kumushyingura aho bazaba bashinzwe kumuririra ku munsi w’urupfu rwe no kubyinira abazaza kumushyingura.

Ikintu kidasanzwe cyane nuko aba bantu bashatswe hirya no hino bagiye kujya bagiye kujya bigishwa ibintu byose uyu mugabo ashaka kuri uwo munsi nubwo we atazaba ahari ngo abirebe.

Imyitozo no gusubiramo ibyigisho bizajya bikorwa byibuze kabiri mu kwezi, imbere y’uyu musaza witeguye kuzabahemba ayabo mbere.

Ibikorwa biri gukorerwa imyitozo harimo kurira, kuririmba, kubyina, uburyo bwo guterura isanduku, uburyo bwo guhagarara no gusuhuza abaje kumushyingura hamwe.

Abajijwe impamvu yahisemo gukora ibi,uyu musaza utavuzwe amazina yagize ati "Nahisemo kugura isanduku yanjye mbere y’uko mpfa kuko nzi ko abantu benshi bakunda umuntu wapfuye kuruta uwari muzima.

Ndashaka kwigisha abantu ko bagomba gukunda abantu bakiriho (..) Bamwe mu buzukuru banjye ni abakozi ba leta, bagombaga kungurira isanduku nziza kurenza iyi ariko ndashaka kubigisha gukunda ababyeyi babo mu gihe ’bakiriho".

Uyu musaza ni se w’abana 19, abuzukuru 70 n’abuzukuruza 10.

Umusaza ari gutegura abanyabiraka be uko bazamuririra yapfuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa