skol
fortebet

Umugabo yatawe muri yombi azira kugurisha mu mayeri abagore 130

Yanditswe: Thursday 18, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa kabiri, abatalibani bataye muri yombi umugabo ushinjwa kugurisha abagore benshi mu majyaruguru ya Afuganisitani nyuma yo kubabeshya ko bajyanwe gushyingiranwa n’abagabo bakize.
Umuyobozi w’igipolisi cy’intara ya Jawzjan, Damullah Seraj, yatangarije abanyamakuru ko uregwa yafatiwe mu majyaruguru ya Jawzjan. Ati: “Turacyari mu ntangiriro z’iperereza. Turizera ko tuzamenya byinshi kuri uru rubanza rudasanzwe nyuma ”.
Umuyobozi mukuru wa polisi mu karere ka Jawzjan, Mohammad Sardar Mubariz, (...)

Sponsored Ad

Ku wa kabiri, abatalibani bataye muri yombi umugabo ushinjwa kugurisha abagore benshi mu majyaruguru ya Afuganisitani nyuma yo kubabeshya ko bajyanwe gushyingiranwa n’abagabo bakize.

Umuyobozi w’igipolisi cy’intara ya Jawzjan, Damullah Seraj, yatangarije abanyamakuru ko uregwa yafatiwe mu majyaruguru ya Jawzjan. Ati: “Turacyari mu ntangiriro z’iperereza. Turizera ko tuzamenya byinshi kuri uru rubanza rudasanzwe nyuma ”.

Umuyobozi mukuru wa polisi mu karere ka Jawzjan, Mohammad Sardar Mubariz, yatangarije AFP ko uyu mugabo yibasiye abagore bakennye bifuzaga kuzamura imibereho yabo.

Yababeshyaga ko yababoneye umugabo ukize, akabohereza mu zindi ntara aho bagurishwaga nk’abacakara.

Yavuze ko yacuruje abagore bagera kuri 130 muri ubu buryo. Ubugizi bwa nabi, icyenewabo na ruswa ntabwo ari ibintu bishya muri Afuganisitani, ariko ubukene bwiyongereye cyane buri kuzahaza ubutegetsi bwa leta y’abatalibani.

Kuva bagaruka ku butegetsi mu mezi atatu ashize, abatalibani bagerageje gukumira ibyaha byinshi nk’ubujura no gushimuta mu mijyi minini.

Ku wa kabiri, minisiteri y’ubutegetsi y’abatalibani yavuze ko abantu 60 - barimo n’abakozi ba pasiporo - batawe muri yombi bazira gukora ibyangombwa by’ibihimbano kugira ngo bazibone.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa