skol
fortebet

Umugabo yatawe muri yombi azira kwiba Bibiliya mu isoko

Yanditswe: Thursday 02, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Augustin Wanyoni yatawe muri yombi azira icyaha cyo kwiba Bibiliya mu iduka zicururizwamo mu isoko ryo mu murwa mukuru wa Kenya,Nairobi,zifite agaciro k’Amashilingi 1.840.
Wanyoni wagejejwe mu rukiko rwa Milimani i Nairobi, arashinjwa kwiba Bibiliya ebyiri zikozwe byihariwe zifite agaciro ka Ksh 1840 nyuma yo kwinjira muri supermarket,yiyitiriye umukiriya.
Mu makuru yatanzwe na K24TV, urukiko rwumvise ko ku cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2021, ahagana mu ma saa moya (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Augustin Wanyoni yatawe muri yombi azira icyaha cyo kwiba Bibiliya mu iduka zicururizwamo mu isoko ryo mu murwa mukuru wa Kenya,Nairobi,zifite agaciro k’Amashilingi 1.840.

Wanyoni wagejejwe mu rukiko rwa Milimani i Nairobi, arashinjwa kwiba Bibiliya ebyiri zikozwe byihariwe zifite agaciro ka Ksh 1840 nyuma yo kwinjira muri supermarket,yiyitiriye umukiriya.

Mu makuru yatanzwe na K24TV, urukiko rwumvise ko ku cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2021, ahagana mu ma saa moya z’umugoroba, ukekwaho icyaha yinjiye mu nzu ya Naivas Supermarket Development House hafi ya Moi Avenue kandi bivugwa ko yibye Bibiliya ebyiri zivuguruye zifite agaciro ka KSh 1.840.

Raporo y’abapolisi yagize ati: "Yahisemo Bibiliya ebyiri zifite agaciro ka KSh 920 buri imwe muri supermarket ya Naivas." Nyuma yo kwiba Bibiliya, ushinjwa yazihishe mu ikoti rye maze agenda atishyuye.

Abashinzwe umutekano wa supermarket baraketsehanyuma baramufata. Nyuma yo kumusaka, Bibiliya zombi zarabonetse, bamujyana kuri sitasiyo ya polisi.

Ushinjwa yahakanye icyaha imbere y’umucamanza mukuru Wendy Mucheni maze asabwa ingwate y’amafaranga 20.000 cyangwa ikindi kintu gifite ako gaciro kugira arekurwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa