skol
fortebet

Umugabo yateje akavuyo nyuma yo kubona umugore we mu modoka y’umuhanzi

Yanditswe: Wednesday 19, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wubatse yateje akavuyo nyuma yo gufatira umugore we mu modoka y’umuhanzi uzwi cyane muri Cameroon, Longue Longue.
Ibi byabaye ku cyumweru, tariki ya 16 Ukwakira 2022, ahitwa Mvog Atangana Mballa, mu mujyi wa Yaounde.
Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo uyu mudamu yavuye mu rugo umunsi umwe mbere y’aho abwiye umugabo we ko agiye mu wundi mujyi.
Amakuru avuga ko ubwo uyu mugabo yari ku isoko yagiye kugura ibyokurya kugira ngo atekere abana,yatunguwe no kubona uyu mugore we (...)

Sponsored Ad

Umugabo wubatse yateje akavuyo nyuma yo gufatira umugore we mu modoka y’umuhanzi uzwi cyane muri Cameroon, Longue Longue.

Ibi byabaye ku cyumweru, tariki ya 16 Ukwakira 2022, ahitwa Mvog Atangana Mballa, mu mujyi wa Yaounde.

Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo uyu mudamu yavuye mu rugo umunsi umwe mbere y’aho abwiye umugabo we ko agiye mu wundi mujyi.

Amakuru avuga ko ubwo uyu mugabo yari ku isoko yagiye kugura ibyokurya kugira ngo atekere abana,yatunguwe no kubona uyu mugore we ari kumwe n’uyu muhanzi mu modoka.

Muri videwo yakwirakwiriye cyane,uyu mugabo yagaragaye agerageza gukura umugore we mu modoka itukura y’uyu muririmbyi, mu gihe Longue we yakomeje kumutuka ku mubyeyi.

Longue Longue yakomeje gutuka uyu mugabo wari urakaye mu gifaransa.

Imbaga yari iteraniye hafi y’imodoka y’uyu muririmbyi wakoze indirimbo Makossa,yakomeje gutuka Longue Longue kuko atigeze asaba imbabazi

Ntabwo ari ubwa mbere uyu muririmbyi w’imyaka 49 agaragara mu bikorwa nk’ibi byo gushinjwa ubusambanyi.

Muri 2005, uwahoze ari umugore wa Longue Longue, Chantal Mbassi, yatanze ikirego mu rukiko, amushinja ko yasambanyije mwishywa we w’imyaka 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa