skol
fortebet

Umugabo yateje impaka nyuma yo kugaragara yishimanye n’intare

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 25, Dec 2023

Umugabo yateje impaka nyuma yo kugaragara yishimanye n'intare

Sponsored Ad

skol

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gutungurwa na videwo y’umugabo uri gukina n’intare y’ingore nta bwoba.

Muri iyo videwo, uyu mugabo yagaragaye yishimiye gukina n’iyi ntare hanyuma asaba abareba ayo mashusho gutanga amanota ku bijyanye n’ukwizera kwabo.

Icyakora, abantu benshi bagaragaje impungenge zabo, bavuga ko batazigera bagerageza ibintu nk’ibi bishobora guteza akaga.

Uyu mugabo yashyize ayo mashusho kuri Tik Tok atuma benshi bacika ururondogoro.

Video yasangijwe na @servalwildlife kuri TikTok yagaragaje ubwumvikane hagati y’uwo mugabo n’intare,ndetse basangiye ibihe byiza.

Ababonye ayo mashusho bavuze ko batakwizera ko ibi byashoboka aho umwe yagize ati "inshuro nabirose mu nzozi byarangiye mfuye."

Si ubwa mbere umuntu agaragaye akina n’intare kuko mu minsi yashize muri Saudi Arabia hagaragaye umugabo wakinnye n’iz’ingore ebyiri ndetse akazitamika ukuboko kwe mu kanwa ntizikurye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa