Umugabo yavunye ukuboko k’uruhinja rw’amezi 2 aruziza kumubuza gusinzira
Yanditswe: Wednesday 26, Oct 2022

Umugabo uzwi ku izina rya Confidence Amatobi yavunye ukuboko k’umwana we w’amezi abiri amuziza “kumubuza gusinzira.”
Ibi byabereye muri Leta ya Imo muri Nigeria ariko byateye benshi umujinya basaba polisi guhana bikomeye uyu mugabo.
Uku gukubita uyu mwana muto kwa Amatobi kwatumye avunika ukuboko ari nayo mpamvu imiryango itandukanye irimo n’uharanira uburenganzira bwa muntu isaba ko ahanwa bikomeye.
Ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’abagore bo muri Nigeria (NAWOJ), na komisiyo y’igihugu ishinzwe (...)
Umugabo uzwi ku izina rya Confidence Amatobi yavunye ukuboko k’umwana we w’amezi abiri amuziza “kumubuza gusinzira.”
Ibi byabereye muri Leta ya Imo muri Nigeria ariko byateye benshi umujinya basaba polisi guhana bikomeye uyu mugabo.
Uku gukubita uyu mwana muto kwa Amatobi kwatumye avunika ukuboko ari nayo mpamvu imiryango itandukanye irimo n’uharanira uburenganzira bwa muntu isaba ko ahanwa bikomeye.
Ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’abagore bo muri Nigeria (NAWOJ), na komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu (NHRC) bahamagariye guverinoma n’igipolisi cya Nijeriya (NPF) guhita bata muri yombi uyu mugabo.
Kuwa mbere,iyi miryango na nyina w’umwana basabye ubutabera mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ahitwa Owerri.
Umuyobozi wa NAWOJ muri Imo, Dr Dorothy Nnaji, yavuze ko imvune uyu mwana yatewe na se w’imyaka 31,yatumye acibwa ukuboko kw’iburyo ku bitaro bya Leta ( FMC) i Owerri.
Madamu Nnaji, yavuze ko ari ubugome bukabije kuba umugabo yatera umwana we w’inzirakarengane ubumuga kubera ko yarize akamubuza gusinzira.
Yavuze ko bivugwa ko Amatobi yakubise inshuro nyinshi uyu mwana akoresheje ikintu cya pulasitike kugira ngo amubuze kurira kugeza ukuboko kw’iburyo kuvunitse.
Yavuze ko iki gihano cyahawe uyu mwana muto ari igihamya gikomeye cy’ihohoterwa rikorerwa abana,asaba ko umwana arenganurwa kuko atashobora kwivugira.
Nyina w’uyu mwanawitwa Miracle, Madamu Favour Chikwe yavuze ko yamusize ari kumwe na se kuwa 7 Ukwakira 2022 agarutse asanga umugabo yamuvunye ukuboko.
Ngo yumvise umwana ari kurira cyane niko kuza kureba asanga ukuboko kwe kwavunitse nyuma yo gukubitwa na se.
Uyu mugabo nawe yiyemereye ko kurira k’uyu mwana kwamubujije gusinzira kandi yarabishakaga niko gushaka uko amucecekesha aramukubita.
Uyu mugabo ngo amenye ko yavunye umwana ukuboko yahise agerageza kumuhambira akoresheje igitambaro kugira ngo arebe ko amagufa yahura ndetse ngo yahise afungirana umugore we n’uyu mwana kugira ngo abantu batabimenya.
Icyakora ku munsi w’ejo Polisi yavuze ko itari yakwakira ikirego cya nyina w’umwana nkuko Sahara Reporters dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Ibitekerezo
Ibihugu biragwira bisaba ko Nyina w’umwana atanga ikirego ngo Police ibone itangize iperereza . Ruswa mwabantu mwe?
Uwomugabo nahanwe,uburenganzira bwumwana bwubahirizwe.