skol
Kigali

Umugabo yavunye umugore we imbavu ubwo yashakaga kumukorera igikorwa cy’ubunyamaswa

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 September 2021

Umugabo w’imyaka 54 wo mu gihugu cya arashinjwa kuvuna imbavu umugore we w’imyaka 45 ubwo yashakaga kumwirukana akoresheje ingufu ngo ntiyinjire mu nzu yari yazanyemo ihabara rye.


Ibi byabaye ku wa kabiri, tariki ya 7 Nzeri i Mombasa, muri Kenya.Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, ngo uyu mugabo n’umugore bari bamaranye imyaka 26.

Uyu mugore yagaragaje ko yavunitse imbavu ubwo yageragezaga kubuza umugabo we kumutera ipensi, nyuma yo gutangira gutongana akigera mu rugo ahagana mu ma saa kumi nimwe z’umugoroba akamusanga hanze y’urugo hamwe n’abandi baturanyi.

Ahagana saa mbili z’ijoro,ngo uyu mugabo yamukururiye mu nzu aramukubita hafi no kumwica arangije amwambura ubusa arangije amushinga ipensi mu myanya y’ibanga.

Yagize ati " Yarantoteje cyane mbere y’uko nimukira i Mombasa nyuma yo kuvumbura ko afite undi mugore babanaga.

“Yankuyemo ipantaro maze yinjiza ipensi mu bice byanjye by’ibanga. Ububabare bwari bwinshi. Kuva icyo gihe ntabwo nashoboye kongera ugenda neza kandi sinigeze nshaka imiti ikwiye kubera ikibazo cy’amafaranga. Nkunda kuva amaraso buri munsi.

“Ntiyigeze ansaba gukebwa neza. Igihe cyose agira urugomo, buri gihe aba ashaka kunshimisha akoresheje intwaro. "

Uyu mugore yakomeje avuga ko uyu mugabo we yageze ubwo amuvuna imbavu ubwo barwanaga bapfa iri hohoterwa yamukoreraga.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore impamvu 5 nyamukuru zituma abakobwa b’iki gihe batinda kwemerera...

Gusaba urukundo ku muhungu arusaba umukobwa si kintu cyoroshye abanza...
15 October 2021 0

Umusore yaciye ibintu henshi kubera igihano yahawe nyuma yo guca inyuma...

Umusore utavuzwe amazina,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo...
14 October 2021 0

Umwarimukazi ufatwa nk’uhiga abandi uburanga muri Afurika yavugishije benshi...

Umwe mu barimukazi bakunzwe cyane muri Afurika y’Epfo kubera imiterere ye...
14 October 2021 1

Umuhanzikazi yatangaje ko abapasiteri bamusabye kujya yambara impenure ngo...

Umuririmbyi wo muri Ghana yatangaje ko imyambarire ye ndetse n’imiterere ye...
14 October 2021 0

Sobanukirwa ingaruka zikomeye zibasira umuntu ukunda kuryamira

Gusinzira mu buzima bw’umuntu ni igikorwa cy’ingenzi cyane , ari nayo mpamvu...
13 October 2021 0

Pasiteri yishe umugore we nawe ariyahura amuhoye ko yamwanduje...

Umupasiteri wo mu Ntara ya Nyamira, muri Kenya,arashinjwa kwica umugore we...
12 October 2021 0