skol
fortebet

Umugabo yemeye ko yishe abagore anasambanya imirambo 80 nyuma y’imyaka irenga 30 abikoze

Yanditswe: Saturday 06, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wakoraga amashanyarazi w’imyaka 67 y’amavuko yemeye ko yishe abagore babiri mu myaka 34 ishize kandi yasambanyije imirambo igera kuri 80 y’abagore yasanze mu buruhukiro.

Sponsored Ad

David Fuller yemeye icyaha cy’ubwicanyi bwa Caroline Pierce w’imyaka 20 na Wendy Knell w’imyaka 25.

Uyu mugabo wahoze ari umukozi w’ibitaro yemeye ko yakoze ubwo bwicanyi mu 1987, ariko ubu akaba ashobora kumara ubuzima bwe bwose asigaje muri gereza,kubera biriya byaha bikomeye yakoze byamuhamye nyuma yo gukoresha uburyo bushya bwo gupima ADN.

Mu buvumbuzi butangaje nyuma y’ifatwa rye mu Kuboza gushize, abapolisi basanze yarasambanyije imirambo y’abagore benshi mu bitaro yakoragamo.

Fuller yemeye ko yasambanyije imirambo igera kuri 80, afata amashusho y’ibyo bikorwa menshi, ariko abapolisi batinya ko hashobora kubaho ibindi birego.

Imirambo yaryamanye nayo yari hagati yimyaka icyenda na 100. Ku wa kane, tariki ya 4 Ugushyingo, mu rukiko rwa Crown ya Maidstone i Kent, Fuller yavuze ko ibi byaha yabitewe n’ubusazi, kubera ko mbere yari yarahakanye ibyo byaha nk’uko KentLive ibitangaza.

Ku wa 23 Kamena 1987, umuyobozi w’ububiko, Wendy, basanze yapfuye mu biro bye byo hasi i Tunbridge Wells, nyuma yo kunanirwa gutanga raporo ku kazi. Caroline, nawe ukomoka muri Tunbridge Wells, yarishwe nyuma y’amezi atanu hanze y’urugo rwe.

Mu rukiko, Fuller yavuzweho kuba "umuntu wabaswe n’imibonano mpuzabitsina n’abakobwa bakiri bato kandi akanashimishwa no kwiba imirambo yabo."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa