skol
Kigali

Umugabo yibye imodoka itwara abanyeshuri kugira ngo agarure umugore wamutaye kubera ubukene

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 July 2021

Umugabo witwa Adejumo Maruf ukomoka muri Nigeria yafashwe nyuma yo kwiba imodoka y’ikigo cy’amashuri cyari cyaramuhaye akazi k’ubushoferi nyuma y’aho umugore we amutaye agatwara n’abana 5 babyaranye.

Uyu mugabo wibye imodoka iki kigo cyakoreshaga ya Minibus,akimara gufatwa yavuze ko nta yandi mahitamo yari afite kuko ngo akunda umugore we n’abana be ariko batandukanyijwe n’ubukene.

Maruf, akimara gufatwa,yajyanwe gufungurwa kuri station ya polisi ahitwa Osogbo, muri Leta ya Osun,imwe mu zigize Nigeria.

Akimara gufatwa yagize ati “Nibyo koko nibye Kolope [uko bita minibus muri Nigeria] ku ishuri ry’inshuke n’iry’amashuri abanza rya Criterion, mu gace Kelebe,nyuma y’amezi 3 nari maze nd’umushoferi waryo.

Nabikoze kugira ngo mbone amafaranga mbashe kongera kwita ku mugore wanjye n’abana.Nai mbayeho ubuzima bwiza muri Lagos mbere y’uko ibintu bihinduka nkimukira Osogbo mu myaka 2 ishize.

Nta kintu na kimwe cyahindutse ariyo mpamvu umugore wanjye yantaye atwara abana banjye 5.Kuva uwo munsi ubuzima bwabaye bubi cyane mpitamo kujya gutwara imodoka y’ishuri.Nyuma y’amezi 3 nyitwara,narayibye nyizana hano Lagos.

Nayikoresheje mu gutwara abagenzi ariko nyuma y’iminsi 2 nahise mfatirwa Ajah muri Lagos.Nkunda umugore wanjye n’abana kandi nakora buri kimwe kubera bo.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusaza yajyanwe mu rukiko ashinjwa gusambanya ihene y’abandi...

Umusaza witwa Shaari Hasan w’imyaka 60 arashinjwa gusambanya ihene y’abandi...
26 November 2021 0

Umunya Kenya w’imyaka 35 yashyingiranwe n’umuzungukazi umukubye 2 mu myaka...

Umusore w’imyaka 35 y’amavuko w’umwirabura yaciye ibintu hose kubera amashusho...
26 November 2021 0

Sobanukirwa ibintu 6 umugore akora akisenyera urugo atabizi

Hari ibintu umugore akora akabifata nk’ibyoroshye kandi ari kwisenyera...
26 November 2021 0

Yabyaye umwana we w’imfura ku myaka 50 y’amavuko

Umugore yakiriye bwa mbere umwana ku myaka 50 y’amavuko nyuma y’imyaka yo...
26 November 2021 0

Umugore wakoreraga igisirikare cya Nigeria yarumwe n’inzoka mu bwiherero...

Umugore wo mu ngabo zirwanira mu kirere z’igihugu cya Nigeria witwa Lance...
26 November 2021 0

Umuvugabutumwa yatunguye benshi kubera ukuntu yasengeye ku ngufu umugabo...

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyamba,umuvugabutumwa yagaragaye...
25 November 2021 0