skol
fortebet

Umugabo yikuye mu mva yari yashyinguwemo ari muzima n’abantu bivugwa ko bashakaga kumutambamo igitambo

Yanditswe: Thursday 11, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo yashyinguwe ari muzima nyuma yo guta ubwenge ari mu birori maze atungurana yikura mu gitaka yari yarunzweho. Víctor Hugo Mica Álvarez, w’imyaka 30, yari yitabiriye ibirori byabereye iwabo muri Boliviya byahariwe abaturage b’aba Toba bo muri Amerika y’Epfo.
Yari yatumiwe n’inshuti kugira ngo basangire inzoga nkeya muri uwo muhango ariko avuga ko byarangiye atanzwemo igitambo cy’imana ya Pachamamma, cyangwa Nyina w’isi.
Mu gicuku,yabyutse,akabakabye yumva ari mu isanduku, arayimena (...)

Sponsored Ad

Umugabo yashyinguwe ari muzima nyuma yo guta ubwenge ari mu birori maze atungurana yikura mu gitaka yari yarunzweho.

Víctor Hugo Mica Álvarez, w’imyaka 30, yari yitabiriye ibirori byabereye iwabo muri Boliviya byahariwe abaturage b’aba Toba bo muri Amerika y’Epfo.

Yari yatumiwe n’inshuti kugira ngo basangire inzoga nkeya muri uwo muhango ariko avuga ko byarangiye atanzwemo igitambo cy’imana ya Pachamamma, cyangwa Nyina w’isi.

Mu gicuku,yabyutse,akabakabye yumva ari mu isanduku, arayimena hanyuma acukura umucanga bari bamurunzeho kugira ngo asohoke.

Yatangarije itangazamakuru ryaho ati: "Twagiye kubyina, ninjye wari uyoboye, ariko sinakongera kwibuka. Gusa icyo nibuka ni uko natekereje ko ndi mu buriri bwanjye mpagurutsengiye kwihagarika, numva ntashobora gusohoka.

Ubwo nasunikaga isanduku nahise mena ikirahure, maze mu kirahure,ubutaka butangira kwinjira nyuma mbasha gusohoka.Nari nashyinguwe."

Uyu mugabo ngo yasohotse mu isanduku maze asaba umuntu wari hafi aho ubufasha undi amujyana kuri sitasiyo ya polisi.

Uyu mugabo ngo yashyinguwe ari muzima mu isanduku amaze kurengana maze amenya gusa igihe yakangutse

Andi makuru avuga ko uyu mugabo bamubonye azerera muri El Alto, umujyi wa kabiri munini muri Boliviya.

We ubwe ngo yavuze ko ibirori yarimo byari i Achacachi, umujyi uri ku nkombe z’ikiyaga cya Titicaca, nko mu birometero 80 mu majyaruguru ya El Alto.

Álex Magne, wamubonye azerera, yavuze ko Victor Hugo yari yuzuyeho sima mu maso no ku mutwe, bivuze ko abagerageje kumutamba bashobora kuba baragerageje kumushyingura muri sima.

Ibintu byarushijeho kuba bibi kuri Álvarez,ubwo abapolisi bamubwiye kugenda akaza kugaruka inzoga zamushizemo[bakekaga ko yasinze]

Yavuze ati: "Namenye ikirahure, ukuboko kwanjye kwose kwarakomeretse, nasohotse hanze nifashije, ariko nagiye kuri polisi bambwira ko nasinze.Bambwiye ngo Uzagaruke uri muzima."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa