skol
fortebet

Umugabo yimanitse mu mugozi nyuma yo kuburira ibyokurya mu kindi gihugu

Yanditswe: Saturday 26, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 30 wari utuye muri Botswana ariko akavuka muri Zimbabwe yagiye mu nzu arimanika arapfa nyuma yo gushirirwa n’amafaranga inzara ikamwica agapfa.
Uyu mugabo bivugwa ko yabaga muri Botswana mu buryo butemewe n’amategeko,yiyahuje umugozi yamanitse ku gisenge cy’inzu yakodeshaga ahitwa Ditladi mu cyumweru gishize.
Umuyobozi wa sitasiyo ya polisi yitwa Tonota, Oteng Ngada,yavuze ko mbere y’uko uyu mugabo yiyahura yari yabwiye inshuti ze ko yumva yakwipfira kuko ngo ubuzima (...)

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 30 wari utuye muri Botswana ariko akavuka muri Zimbabwe yagiye mu nzu arimanika arapfa nyuma yo gushirirwa n’amafaranga inzara ikamwica agapfa.

Uyu mugabo bivugwa ko yabaga muri Botswana mu buryo butemewe n’amategeko,yiyahuje umugozi yamanitse ku gisenge cy’inzu yakodeshaga ahitwa Ditladi mu cyumweru gishize.

Umuyobozi wa sitasiyo ya polisi yitwa Tonota, Oteng Ngada,yavuze ko mbere y’uko uyu mugabo yiyahura yari yabwiye inshuti ze ko yumva yakwipfira kuko ngo ubuzima bumukomereye.

Uyu ngo yababwiye ko yashiriwe,ntacyo kurya afite kandi ko atabona impamvu akwiye kubaho.

Uyu ngo yinjiye mu nzu ye ahagana saa sita z’amanywa ariko nyiri inzu ahagana saa mbili na 50 z’ijoro abona uyu mupangayi we ntiyigeze acana amatara kandi ari nijoro,bimutera kwibaza.

Uyu ngo yaragiye arakomanga ariko uyu mupangayi ntiyamwitaba niko guhitamo gushaka uko yinjira,asanga uyu yiyahuye.

Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro Nyangabwe ndetse bagerageza kumenyesha umuryango we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa