skol
Kigali

Umugabo yirashe by’impanuka igitsina ajyanwa kwa muganga igitaraganya

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 October 2020

Umugabo ukomoka ahitwa Portland muri Jamaica yahuye n’uruva gusenya ubwo yashakaga gukura imbunda mu mufuka akurura nabi afata imbarutso niko kwirasa igitsina.


Uyu mugabo usanzwe akunda gukoresha imbunda,yahuye n’akaga gakomeye ubwo yashakaga kuyikura mu mufuka yirasa igitsina bituma ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Ikinyamakuru The Star cyavuze ko uyu mugabo yirashe igitsina kuwa Kabiri w’icyumweru gishize ahita ajyanwa ku bitaro bya Kingston Public Hospital.

Umuyobozi wa Polisi ahitwa Portland witwa Dwayne Wellington yavuze ko uyu mugabo akiri mu bitaro ariko ari koroherwa.

Ati “Nzi neza ibyabaye.Nta perereza ryakozwe kuko nta cyaha cyabaye.Ntabwo wahanira umuntu ko yirashe kereka ubonye ibimenyetso ko yashakaga kwiyahura kuko kwiyahura n’icyaha.”

Umuganga mukuru muri Jamaica yabwiye abatunze imbunda ko bagomba kwigengesera igihe bagiye kuzikoresha.

Dr Elon Thompson, yavuze ko izi mpanuka zikunze kubaho ndetse ko hari n’abandi bantu yigeze gukuriraho udusabo tw’intanga birashe.

Ati ‘Turagira inama abakoresha imbunda kwitonda.Ushobora kwirasa ukica igitsina,agaca umutsi utuma gifata umurego cyangwa umuyoboro w’inkari.”

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusirikare yakubise umuforomokazi amuvuna ukuguru kubera ibyo yari...

Umusirikare utaramenyekana ukomoka muri Batayo 22 y’ingabo za Nigeria, Sobi...
27 October 2021 0

Umukobwa yahishuye uko yabuze umugabo kubera imihanda mibi y’iwabo

Umugore wo muri Ghana yahishuye ko adashobora kubona umugabo kubera...
27 October 2021 0

Umuherwe yakoze agashya ahera impano y’imodoka ihenze cyane umuhungu we...

Umuherwe yakoze agashya ubwo yatunguraga umwana we w’umuhungu uherutse...
27 October 2021 0

Menya ibintu 7 biza ku isonga umukobwa yitaho kureba ko ufite igihe abona...

Iyo umusore yegereye umukobwa bigaragara ko ashaka kumutereta cyangwa...
27 October 2021 0

Dore ibintu bine umugabo akorera umugore akunda gusa

Niba umugabo wawe agukorera ibi bintu bine bikurikira ntugashidikanye...
26 October 2021 0

Udushya twaranze weekend i Kigali: Umukobwa waserutse yambaye iherena...

Muri iyi weekend dusohotsemo abanya Kigali bakunda ikirori ibihe byiza...
26 October 2021 0